RNC yemeye ko Rutabana yabuze Minisitiri Nduhungirehe abateza urujijo

Mu ijororo ryo kuri iki cyumweru nibwo ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda ryasohoye itanagzo ryemera ko ritazi aho komiseri muri iri shyaka aherereye nyuma y’amakuru yavugaga ko yafashwe cyangwa akaba yarishwe.

Muri iri tangazo RNC ivuga ko Rutabana Benjamin uzwi cyane nka Ben Rutabana yagiye muri gahunda ze atabanje kuzimenyesha ishyaka ari nayo mpamvu batamenye ibyamubayeho  nkuko itangazo basohoye ribitangaza.

Itangazo rya RNC ryemera ko Ben Rutabana yaburiwe irengero

Gusa iri tangazo nubwo ryasubizaga ibibazo byibazwaga n’umuryango wa Rutabana ryateye ururjijo benshi kuko mu ibaruwa y’umuryango wa Rutabana hagarutsemo izina Rugema Kayumba bivugwa ko yatangarije umuryango wa Rutabana ko we na bagenzi be bo muri RNC bagiye gushaka uko bavugana na Rutabana bakazabwira  umuryango we aho aherereye, gusa nti bigeze baganira kuko bamubuze gusa Rugemba yahise yihutira ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kubona inkuru zavugaga ko Ben Rutabana yapfuye cyangwa akaba yarafashwe n’ubutegetsi bwa Kigali ahita abihakana avuga ko  Ben Rutabana ari muzima ko ahubwo ari ku rugamba rwo kurwanya akarengane.

Minisitiri Nduhungirehe ateza ururjijo RNC
Rugema yari yatangaje ko Rutabana ari ku rugamba ariko RNC yo ivuga ko uwro rugamba itaruzi

Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga Nduhungirehe Olivier akimara kubona iri tangazo rya RNC rivuga ko batazi aho Ben Rutabana aherereye ndetse ko atanabatangarije gahunda z’ibyo yagiyemo Nduhungirehe yahise ababaza niba urugamba Ben Rutabana yagiyeho ataribo barumutumye cyangwa niba uwo amenyesha urugamba agiyeho ari Rugeme gusa muri iryo shyaka.

Minisitiri Nduhungirehe ateza ururjijo RNC

Inkuru bifitanye isano wasoma

Ben Rutabana nawe yaba yarafashwe afungiwe mu Rwanda cyangwa yarishwe

Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *