Ni ikipe yose iri mu bihe bibi ariko akagozi kazacika amagambo ashire – Rutanga

Kapiteni w’ikipe ya Rayon sport ahakana ko ari mu bihe bibi akavuga ko ikipe yose iri kubura intsinzi bigatuma buri wese avuga ibyo yishakiye ariko ko mu gihe intsinzi yongeye kuboneka abamushinja gusubira inyuma bazaceceka.

Ibi uyu mukinnyi yabitangaje nyuma y’umukino wahuje Rayon sport na Gasogi United amakipe yombi akagwa miswi ntakipe n’imwe irebye mu izamu ry’indi nubwo Rayon sport yabonye penaliti mu gice cya mbere cy’umukino ariko rutahizamu Michael Sarpong akayitera mu maboko y’umunyezamu.

Rutanga usanzwe ayobra iyi kipe mu kibuga ntiyemeranya n’abavuga ko ari mu bihe bibi cyangwa ko yasubiye inyuma ahubwo ko ari ikipe yose yabuze intsinzi bigatuma abafana bavuga ibyo bishakiye.

“Abavuga ko ndi mu bhe bibi bafite uko babibona riko njye siko mbibona kuko ndakina ariko buri hari ibyo baba bifuza ko natanga iyo tutari gutsinda buri wese avuga ibye ariko turabyakira kandi buri wese afite uburenganzira bwo kuvuga.” Rutanga akomeza agira ati :

“ Ntabwo ari njye uri mu bihe bibi ni ikipe yose kuko ntabwo turi gutsinda, ntabwo nabuza abavuga kuvuga ariko igihe kizagera akagozi gacike dutsinde kuko nta kintu tuba tutatanze uburyo bwo gutsinda buba bwabonetse bikanga tukarata penaliti bibaho kandi ntabwo bikuyeho ko ikipe ikomeye natwe tuzaganira turi bakuru turebe uko twabona intsinzi.”

Uyu wari ubaye umukino wa gatatu ukomeye Rayon sport idatsinda nyuma yo gutsindwa na Mukura VS ku mukino wanyuma w’igikombe cy’agaciro ikongera gutsindwa na AS Kigali ku mukin wa super Cup.

Uyu war umukino wambere wa Rayon sporta muri Shampiyona ikazakina umukino wa kabiri aho izaba yakira AS Kigali kuri uyu wakabiri taliki ya 8 Ukwakira.

Ababanje mu kibuga ku mpande zombi

Gasogi United:

Cuzuzo Gael,Kaneza Augustin,Dusabe Jean Claude,Kazindu Bahatu Guy (c),Kwizera Aimable,Byumvuhore Tresor,Yamini Salum,Ndekwe Felix,Tidiane Kone,Herron Berrian,Manasseh Mutatu

Rayon Sports:

Kimenyi Yves,Iradukunda Eric Radou,Rutanga Eric (C),Rugwiro Herve,Iragire Saidi,Commodore OlokwoweAmran Nshimiyimana,Sidibe Oumar,Iranzi Jean Claude,Yannick Bizimana,Sarpong Michael

Uko indi mikino yagenze

Kuwa gatanu taliki 04/10/2019

AS Kigali 1-1 APR FC

Kuwa gatandatu taliki ya 5 Ukwakira 2019
Gasogi United 0-0 Rayon sport
Bugesera 2-0 Heroes
Etincelles 2-1 Kiyovu
Mukura 1-1Espoir

Imikino itegerejwe ku cyumweru taliki 6 Ukwakira 2019

Marines Fc vs Gicumbi FC (Stade Umuganda, 15:00)
AS Muhanga vs Musanze FC (Stade Muhanga, 15:00)
Police FC vs Sunrise FC (Stade de Kigali, 15:00)

 

Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *