APR FC itangiye shampiyona inganya na AS Kigali, Sugira Erneste agira umunsi mubi

APR FC yabuze amanota yambere ya shampiyona nyuma yo kunganya na AS Kigali igitego kimwe kuri kimwe mu mukino yari yihariye cyane inabona uburyo bwinshi burimo na penaliti yabonye ikayihusha.

Igitego cya Dany Usengimana cyatumye APR fc iyobora umukino igice kinini cyishyuwe na Rusheshangoga Michel ku munota wanyuma w’umukino ku ishoti riniri yateye umuzamu Rwabugiri ananirwa kuwufata awurekurira mu rushundura.

Wari umukino wihariwe cyane na APR Fc kuko yarushije ku buryo bugaragara ikipe ya AS Kigali harimo na penaliti yaraswe na Sgira mu minota 15 yambere y’umukino n’ubundi buryo butandukanye iyi kipe yagiye ibona ariko umuzamu Bakame akarokora ikipe y’abanyamujyi.

Ku munota wa 9 w’umukno APR  yabonye penaliti ku mupira wazamukanywe na Imanishimwe Emmuel Songayingabo Shaffy amukorera ikosa mu rubuga rw’amahina biza kurangira umusifuzi Uwikunda Samuel yemeje Penaliti.

Penaliti  yatewe na Sugira Erneste ikurwamo neza n’umuzamu wa AS Kigali ndayishimiye Eric.

Ku munota wa 15 Kalisa Rachid yagerageje uburyo bukomeye mu izamu kuri kufura yari ateye ku ikosa ryari rikorewe Rick Martel ariko umuzamu Rwabugiri Omar yohereza umupira muri koloneri.

Umukinnyi wa APR FC Ange Mutsinzi yagize ikibazo ku munota wa 18 w’umukino bituma n’umukino uhagarara gato bigagara ko yababaye ahita ajyanwa n’imbangukiragutabara ku bitaro asimbuzwa Buregeya Prince mu mutima wa myugariro.

ku munota wa 27 w’umukino APR yasatiriye cyane izamu rya AS Kigali, Imanishimwe Emmanuel atera ishoti rikomeye mu izamu rya AS Kigali ariko Bakame umupira awutera ibipfunsi awukuramu ugarukira Lague utagize icyo awukoresha.

Iminota yatakaye havurwa mutijima Janvier nawe wagize ikibazo umupira ugitangira agasimburwa na Rusheshangoga Michel yatumye iigice cyambere cyongerwaho iminota 10 nyuma y’iminota 45 isanzwe y’umukino.

Ku munota wa 65 umutoza Mohammed yakoze impinduka akuramo Sugira Erneste ashyiramo Mugunga Yves ari new wahise utanga umupira wavuyemo igitego cya APR FC cyatsinzwe na Dany Usengimana.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombie

As KigaliBakame, Benedata, Latif, Shaffy, Cristian, Tity, Zidane, Rachid, Haruna, Faruk na Mba Martel

APR FC: Umar, Omborenga, Manzi, Ange, Mangwende, Meddie, Sefu Djabel, Lague, Danny na Sugira

Amwe mu mafoto dukesha funclub 

 

Haruna Niyonzima nti yarangije umukino ariko yahawe ikarita y’umuhondo nyuma yo gusimburwa
Adil Mouhamed Erradi utoza APR FC ntiyatsinze umukino we wambere muri shampiyona y’u Rwanda
Usibye penaliti Bakame yakuyemo yanarokoye AS Kigali henshi mu mukino
Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *