Abagore barenga 1000 bakora ubuhinzi buciriritse bafashijwe kwiteza imbere no guhangana n’ihindagurika ry’ikirere

Ishami ry’umuryango w’ubumwe bwa Afurika ryita ku iterambere NEPAD ryatangije umushinga wo gufasha abagore b’Abanyafurika bakora ubuhinzi buciritse kurwana n’ingaruka z’ihindaguika ry’ikirere mu  kongera umusaruro wabo aho bafashije abagore barenga 1000 bo mu Rwanda nk’igihugu kimwe muri 5 uyu mushinga uri kugeragerezwamo.

Uyu mushinga ukorera mu Turere tubiri mu Rwanda two mu Ntara y’amajyepfo mu Karere ka Nyaruguru wafashije abagore bakora ubuhinzi buciriritse guhinga inyanya mu nzu banahugurwa mu kwitunganyiriza ifumbire y’imborera  no mu Ntara y’Uburasirazuba mu Karere ka Ngoma aho wafashije mu guhinga imboga zitandukanye  ku butaka buto ibereke uko buhira  inabahugura mu kwitunganyiriza ifumbire y’imborera no kubagurira ifumbira mva ruganda.

Niyonsaba Francine wo mu Murenge wa Jarama Akarere ka Ngoma avuga ko uyu mushinga wa Nepad wabakemuriye ibibazo bari bafite byo guhinga umusaruro ukaba mucye.

“Nyuma yo guhugurwa ku bijyanye no gukora ifumbire twikoreye ifumbire y’imborera ingana na toni 200 turifuza gukora 300 ubutaha, iyi fumbire ikorwa hifashishijwe amatungo magufi baduhaye (inkoko n’inkwavu), ubu nta kibazo cyifumbire tukigira.” Niyonsaba akomeza avuga ko mu byo bahuguwe hatarimo guhinga bategereje imvura ko igwa.

“ Ubu duhinga ibihe byose kuko twuhira nubwo aho dukura amazi ari kure ariyo mpamvu twifuza ko ubutaha badufasha mu bikoresho bitwegereza amazi tukuhira tutavunitse kuko ubu ni ugukoresha indobo n’ibindi nta koranabuhanga.” Gusa abo bahuriye mu itsinda bishimira ko aho bezaga imifuka mito itarenze itatu ubu baheza toni irenga.

Kabarenzi Beratrice wo mu Karere ka Nyaruguru we avuga ko NEPAD ariyo yaberetse bwambere ko bashobora guhinga mu nzu (green house ) kandi bikaba byaratanze umusaruro kuruta uko byari bimeze mbere ibhingwa byabo byicwa n’izuba.

“Iyi nzu yatugiriye akamaro ku buhinzi bwacu bw’inyanya kuko twakuyemo umusaruro watwishyuriye ubwisungane mu kwivuza twese tunasagura ayo kwikennirisha, ni ubwambere twari  duhinze mu nzu kuko mbere twarahingaga bikanangirika kubera izuba umusaruro ukaba muke.”

Murangira Bosco ushinzwe iterambere ry’abagore mu bukungu muri misteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango (Migeprof) avuga ko imibare y’abafashwa n’uyu mushinga  ugiye kwiyongera nyuma yigeragezwa ry’amezi atandatu ryatanze umusaruro.

“Uyu mushinga wibanda mu buhinzi, ihame ry’uburinganire n’imihindagurikire y’ikirere, ubu turi kureba uburyo  abagore bari mu buhinzi bafashwa kubona umwanya uhagije mu gukora ibibateza imbere kuko umugore ni urugo iyo ateye imbere n’urugo rubyungukiramo ndetse n’Igihugu. Ibi rero azabigeraho afashijwe guhangana n’imihindagurikire y’ikirere mu buhinzi bwe.” Murangira akomeza avuga ko  aba bagore babanje kubakirwa ubushobozi mu mahuhugurwa  ku bijyanye n’ubuhinzi ubundi bahabwa  imbuto y’ibihingwa, bigishwa gukora ifumbire y’imborera banahabwa iy’imva ruganda ndetse banafashwa kuhira imyaka yabo.

“ Twari mu igerageza ry’amezi atandatu niyo mpamvu ibyo bagenewe bigiye kwiyongera nyuma y’igeragezwa n’umubare w’abafashw ukava ku 1121 mu Rwanda ukazagera ku bagore barenga 12,000 mu myaka 5 iri mbere muri Nyaruguru na Ngoma ariko n’Uturere uyu mushinga ukoreramo nwo ushobora kuziyongera.”

Edna Nakalima ushinzwe ibikorwa muri Nepad avuga ko uyu mushinga watangiriye mu bihugu bitanu bagendeye mu miryango y’Uturere tw’ubukungu muri Afurika aho u Rwanda arirwo ruhagarariye COMESA.

Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *