Perezida Trump agiye gukorwaho ipererea rishobora no kumweguza

Abagize Inteko Ishinga Amategeko baturuka mu ishyaka ry’aba-Démocrates, batangiye iperereza kuri Perezida Donald Trump, ku byo akekwaho byo kuba yarasabye Ukraine kumufasha kurwanya uwo batavuga rumwe.

Trump ashinjwa ko mu kiganiro yagiranye na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yamuteye ubwoba ko azahagarika imfashanyo ya gisirikare.

Ibi Trump yabikoze agira ngo Ukraine ikore iperereza ku wo bahanganye Joe Biden, n’umuhungu we Hunter ku bivugwa ko bariye ruswa.

Trump yemera ko yavuganye na Perezida Volodymyr Zelensky ku byerekeye Joe Biden, ariko akavuga ko yamubwiye ko ashobora guhagarika imfashanyo ya gisirikare kugira yereke ibihugu by’i Buraya ko bigomba gutanga imfashanyo yabyo.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Nancy Pelosi, avuga ko Trump agomba kwisobanura ku byo ashinjwa, nubwo we ahamya ko ibimuvugwaho ari ugushaka kumusebya.

Trump yemeye ko kuri uyu wa Gatatu ashyira ku mugaragaro ibyo yavuganye na Perezida wa Ukraine, kugira ngo yerekane ko nta kibazo kirimo.

Pelosi avuga ko Trump yarenze ku mategeko bityo ibyo yakoze bikaba binyuranye n’ibyo Itegeko Nshinga riteganya.

Mu gihe aba Démocrates bashyigikiye cyane ko hakorwa iperereza hagamijwe kweguza Trump, biragoye ko byagerwaho kuko rishobora kuburizwamwo na Sena yiganjemo abo mu ishyaka rye ry’Aba-Republicains. Inteko ishinga amategeko yatora ko yeguzwa ariko bikemezwa na 2/3 bya Sena.

Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *