Burera: Umwalimu afunzwe azira gushukisha umunyeshuri amanota akamusambanya

Umwarimu wigishaga ku Rwunge rw’amashuri, GS Runaba riherereye mu Murenge wa Butaro,Akarere ka Burera yatawe muri yombi akekwaho gusambanya no gutera inda umunyeshuri w’imyaka 17 yigishaga.

Ku wa Gatanu w’Icyumweru gishize tariki ya 13 Nzeri 2019, nibwo uyu mwarimu yatawe muri yombi.

Ushinzwe uburezi mu Karere ka Burera, Musabwa Eumene,yabwiye IGIHE ko aya makuru yatanzwe n’umubyeyi w’uyu mwana.

Yagize ati “ Ni umubyeyi we watanze amakuru avuga ko umwana yamubwiye ko ari uwo mwarimu wamuteye inda barangije baramufata.”

Umwana yavuze ko uwo mwarimu yamushukishije amanota kugira ngo amusambanye.

Mu gihe iperereza rikomeje, kugeza ubu uyu mwarimu afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Butaro.

 

Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *