Perezida Kagame yashyizeho abasenateri bane barimo Nyirasafari na Mukabaramba

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu nibwo hamenyekanye bane mu basenateri 8 Perezida wa repubulika ashyiraho nkuko abyemererwa n’itegekonshinga.

Dogiteri IYAMUREMYE Augustin, Madamu NYIRASAFARI Espérance, Bwana HABIYAKARE François na  Dogiteri MUKABARAMBA Alvera nibo bemejwe na Perezida wa Repubulika nk’abasenateri abandi bane bakazatangazwa umwaka utaha 2020.

Aba basenateri bane nibo bari basigaye kumenyekana nyuma yaho abandi 12 baboneka batorewe ku rwego rw’intara n’umujyi wa kigali, abahagarariye amashuri makuru na kaminuza ya leta n’ayigenga n’abahagararira ihuriro ry’imitwe ya politiki yemewe ikorera mu Rwanda batorewe kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Abasenateri bashyizweho na Perezida Kagame ni amazina yari asanzwe amenyerewe muri politiki y’u Rwanda mu gihe kitari gito kuko Dogiteri IYAMUREMYE Augustin, yari asanzwe ari mu rwego rw’igihugu ngishwa nama.

Madamu NYIRASAFARI Espérance yari mnisitiri w’umuco na siporo yagezemo avuye muri ministeri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango.

Dr. MUKABARAMBA Alvera wari umaze igihe ari umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ashinzwe imibereho myiza y’abaturage akaba ari na perezda w’ishyaka rya PPC.

Habiyakare Francois wari Perezida w’inama y’abakomiseri ba Komisiyo y’igihugu ishinzwe abakozi ba Leta.

Abasenateri batorewe mu ntara n’umujyi wa Kigali no mu mashuri makuru

Abasenateri bahagarariye Ihuriro ry’imitwe ya politiki

Madamu  UWAMURERA Salama

Bwana NKUSI Juvenal

Abasenateri bashyizweho na Perezida wa Repubulika 

1. Dogiteri IYAMUREMYE Augustin
2. Madamu NYIRASAFARI Espérance
3. Bwana HABIYAKARE François
4. Dogiteri MUKABARAMBA Alvera

 

Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *