Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu hari ibyo yanenze mu matora y’abasenateri

Komisiyo y’Igihugu y’uburengenzira bwa muntu yashyize hanze raporo y’agateganyo ivuga ku matora y’Absenateri aheruka kuba mu Rwanda ishima uburyo yagenze nuko yateguwe gusa inengamo bimwe na bimwe isaba ko byakwitabwaho mu matora ataha.

Nubwo iyi raporo ishima byinshi byagenze neza muri aya matora ihereye mu myiteguro, ukwiyamamaza, umutekano wayaranze, ibarurwa ry’amajwi, uruhare rw’itangazamakuru mu kuyatangaza n’ibindi inenga hamwe muho amatora yakorewe ko hatoroherezaga abafite ubumuga,ururpapuro rubaririrwaho amajwi y’abatowe ikanenga kandi umubare muto w’abagore biyamamaje muri aya matora.

Nirere Madeleine uyobora komisiyo y’Igihugu y’uburenganzira bwa muntu nubwo  avuga ko amatora yagenze neza ku kigero cyo hejuru ntabura kuvuga ibyo bifuza ko byahinduka mu matora ataha.

“Guhitamo aho amatora abera ubutaha byarebwaho cyane hitawe ku bafite ubumuga kuko nubwo atari henshi hatubahirijwe uyu mwaka ariko niyo haba hamwe cyangwa habiri muho twabonye hatoroherezaga abafite ubumuga ni inenge.” Akomeza agira ati

“Hari n’ikindi dusaba ko gihinduka cy’urupapuro rubarurirwaho amajwi kuko nta zina ry’abiyamamaza riba ririho, bisaba ko ababarura amajwi aribo baryandika, ikindi uru rupapuro hagakwiye gushakwa impapuro zishobora kubikwa igihe kirekire.”

Ikindi iyi komisiyo ivuga ko yabonye kigomba guhinduka ni umubare muto w’abagore biyamamaje muri aya matora nkaho basanze mu biyamamarizaga guhagararira amashuri makuru na kaminuza yaba aya leta n’ayigenga nta mugore wari urimo.

Iyi komisiyo yari ifite indorerezi 41 kuri site z’itora 58 ivuga ko zageze ahaberaga amatora hose ishima n’uburyo u Rwanda rumaze kugira ubunararibonye muri Demokarasi.

“Twakoze inama na komisiyo y’Igihugu y’amatora taliki ya 2 Nzeri mbere yuko amatora aba tureba uko imyiteguro imeze dusanga ni byiza, twanakomeje gukurikirana ibikorwa byo kwiyamamaza nabyo nta kibazo cyrimo kugeza amatora abaye mu bwisanzure.” Nirere Madeleine uyobora komisiyo y’Igihugu y’uburenganzira bwa muntu akomeza agira ati:

“ Amatora yagenze neza kuko birereberwa mbere y’amatora akandi  byari bimeze neza, mu matora na nyuma y’amatora. Ibi bigaragaza ko u Rwanda rumaze kugira inararibonye muri demokarasi hashingiwe mu gutegura no gutunganya amatora atandukanye.”

Ikindi iyi komisiyo yarebereye amatora y’abahagarariye intara n’umujyi wa Kigali inahagararira amatora y’abahagarariye amashuri makuru na Kaminuza ntiyigeze ireberera amatora mu ihuriro ry’imitwe ya politiki ikorera mu Rwanda kuko ngo itegeko nshinga ridateganya amatora muri iri huriro ku myanya y’abasenateri bemerewe.

“ Ihuriro ry’imitwe ya politki ni intambwe ryateye mu guhitamo abasenateri baryo kuko ubuasanzwe basabwa kubashyiraho bakemezwa n’urukiko rw’ikirenga.”

U Rwanda rugira abasenateri 26 barimo 12 batorwa ku rwego rw’intara n’umujyi wa Kigali, 4 bahagararira ihuriro ry’imitwe ya polikiti yemewe ikorera mu Rwanda, umwe uhagarariye amahuri makuru na kaminuza bya leta  n’undi uhagarariye amashuri makuru na kaminuza by’igenga n’abandi 8 bashyirwaho na perezida wa repubulika.

Amatora y’Abasenateri yatangiye kuwa 16 Nzeri 2019 akaba yarakozwe mu nzego zose bikaba binateganyijwe ko uyu mwaka wa 2019 uzarangira na Perezida wa Repubulika shyizeho bane mu basenateri umunani ashyirwaho.

Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *