Asaga miliyari 20 agiye kwifashishwa mu kubaka inzu ziciriritse mu mujyi wa Kigali

Mu mujyi wa Kigali hagiye kubakwa inzu ziciriritse 2029 zizaturwamo n’barenga 6000 zikazaba ziri kumwe n’ibikorwa remezo byazo nk’amavuriro, amashuri, ibibuga by’imyidagaduro zinacungiwe umutekano mu buryo budasanzwe.

Izi nzu zigiye kubakwa n’abashoramari  bahuriye mu kompanyi yitwa WAP (Workers  affordable properties LTD) bavuga ko hari amahirwe yo kuzazishyura mu gihe cy’imyaka makumyabiri kubazakorana na banki bafitanye amasezerano.

“ Hari uburyo 3 bwo kwishyura, ku biyishyurira azishyura mu byiciro bitatu, amawe uyaduhe mu mezi atatu andi mu mezi atandatu igice cyanyuma ucyishyure umaze kugera mu nzu. Ku bazakorana na banki dufitanye amasezerano (BK, I&M Bank na Banki y’abaturage) bo bashobora kuzazishyura mu gihe cy’imyaka 20 bitewe n’uko bakorana na banki.”  Engnr. Kanu Harmony umuyobozi wa WAP.

Engr. Kanu Harmony, umuyobzi wa WAP avuga ko bazubaka amazu menshi mu gihugu hose

Izi nzu zizubakwa mu Karere ka Kicuriko mu Murenge wa Gahanga ( ibikorwa byaratangiye)  aho zizatwara akabakaba miliyari 7.4 z’amafaranga y’u Rwanda no mu Murenge wa Kanombe i Rubirizi (ibikorwa nti biratangira) aho nazo zizatwara arenga miliyari 14 z’amafaranga y’u Rwanda zose hamwe zizatwara igihe kingana n’umwaka n’igice kugirango zitangire guturwamo.

Izi nzu igiciro cyozo kizaba kiri hagati ya miliyoni 49 na miliyoni 16 aho buri nzu ifite igikoni, uruganiriro, ubusitani, ubwogero n’ubwiherero bwa buri cyumba, parikingi byihariye.

Ibi biciro ngo ntibiri hejuru begereranyije n’uko inzu ziteye n’abari kuzubaka nkuko byemezwa na Kabibi Winny ukuriye inama y’ubutegetsi ya WAP.

“ Izi nzu zirahendutse ugereranyije n’izindi zubakwa n’abashoramali batari Leta, ikindi ukurikije ibizaba biri kumwe n’inzu nkaho gukorera Siporo (gymtonic), ibibuga bisanzwe(tenis, basketball), pisine, ivuriro, isoko nabyo byiyongera ku gaciro k’inzu kandi abazituyemo bazajya bagabanyirizwa ibiciro ku ruta abo hanze.”

WAP ivuga ko ifite ubunararibonye mu gukemura ikibazo cy’amacumbi y’abantu b’amikoro make bagorwa no kubona ubutaka, amafaranga n’ibindi.

Amashusho y’amazu ari kubakwa na WAP mu mujyi wa Kigali

 

Injeniyeri Nkurunziza Jean Baptiste, avuga ko amazu azubakwa mu buryo bugezweho kandi mu gihe gito
Ibikorwa by’ubwubatsi i Gahanga byaratangiye n’i Kanombe ni mu mumpera za Nzeri
Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *