Chris Brown yemeye kuzabera Davido Kigingi mu bukwe bwe

Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya R&B w’Umunyamerika Chris Brown yasabye mugenzi we w’umuhanzi w’umunyafurika kuzaba umwe mu bahungu bazamwambarira mu bukwe bwe butegerejwe umwaka utaha wa 2020.

Ibi byatangajwe na Davido ubwe ku rubuga rwe rwa twitter ubwo yavugaga ko Chris Brown ariwe wamwisabiye kuzaba nawe ari mu bahungu bazamwambarira mu bukwe bwe.

Chris Brown na Davido bamaze iminsi bakorana ibitaramo

Davido amaze iminsi ari mu bihe byiza na hris Brown nyuma yaho bazengurukanye mu bitaramo byiswe  Indigoat  byari byateguwe na Chris Brwon. Aha niho havuye ubushuti bw’aba abombi bwo mu buzima busanzwe no mu buzima bw’akazi kabo ka buri munsi ka muzika.

Ibi Davido abitangaje nyuma y’igihe gito atangaje umukunzi we amaze igihe areshya uzwi ku mazina ya Chioma banitegura kwibaruka umwana w’muhungu nkuko babitangaza.

Davido ni umwe mu bahanzi b’Abanya Nigeria bakunzwe n’abatari bake ku mugabane wa Afurika akaba anaherutse gutaramira abanyarwanda ubwo yazengurukaga ibihugu bya Afurika bitandukanye ahakorera ibitaramo.

Chris Brown n’umukunzi we baritegura kwibauka umwana w’umuhungu mbere y’ubukwe
Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *