FDLR iragenda icika Umutwe ruhongohongo

Nyuma yaho Murwanasahyaka  Ignace wari umuyobozi wa FDLR agwiriye mu Gihugu cy’Ubudage n’uwari umuyobozi wa gisirikare muri uyu mutwe Lieutenant General Sylvester Mudacumura yarasiwe mu mashyamba ya DRC ahita apfa bikurikira indi nkuru mbi yifatwa n’ifungwa ry’umuvugizi n’uwari ushinzwe ubutasi bw’uyu mutwe w’inyeshyamba.

Amakuru yiriwe acicikana ku binyamakuru bitandukanyey emeza ko Lieutenant General Sylvester Mudacumura wari umukuru w’umutwe uharanira kubohoza u Rwanda (FDLR) yiciwe mu mashyamba ya Congo aho yari asanzwe arwanira mu gace ka ka Bwito mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Urupfu rw’uyu musirikare mukuru washakishwaga n’urukiko mpuzmahanga mpanabyaha rwa ICC rwagarutsweho n’abantu batandakanye barimo n’umunyamakuru Simone Schlindwein w’ikinyamakuru TAZ cyo mu Budage wavuze ko Mudacumura yaguwe gitumo atabanje kuburirwa nkuko byagenda mu bitero byamugabwagaho mu bihe byashize.

Uyu munyamakuru ukorera iki kinyamakuru mu Karere k’ibiyaga bigari avuga ko ingabo z’u Rwanda RDF zifatanyije n’ingabo za DRC, FRDC arizo zahitanye uyu musirikare  wabanje mu ngabo zatsinzwe agakomereza igisirikare mu nyeshyamba za RDF.

Gen. Mudacumura yishwe nyuma y’uko mu 2016, Major Sabimana Iraguha uzwi ku mazina ya Mugisha Vainqueur wari ukuriye abamurindaga, yafashwe n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).

amakuru y’urupfu rwa Mudacumura kandi yemejwe n’umuvugizi w’ingabo za Congo, Maj Kaiko yagize ati: “Rwose [Mudacumura] yari ikibazo cy’umutekano muri aka gace”.

Avuga ko Mudacumura yari kumwe n’itsinda ry’abandi barwanyi nabo barimo abafashwe.

Ignace Nkaka alias La Forge Fils Bazeye (hagati) na Lt Col Nsekanabo Jean Pierre “ABEGA ” bamaze igihe bafungiwe mu Rwanda

Urupfu rwa Mudacumura ruje ari indi nkuru mbi muri uyu mutwe w’inyeshyamba mu gihe kitageze ku mwaka kuko mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2019 aribwo u Rwanda rwatangaje ko rwataye muri yombi uwari umuvugizi wa FDLR Ignace NKAKA alias La Forge Fils Bazeye na Lt Col Nsekanabo Jean Pierre wari ukuriye ubutasi bw’izi nyeshyamba.

Usibye ifatwa ry’aba bagabo muri Mata uyu mwaka kandi humvikanye n’indi nkuru y’urupfu rwa Ignace Murwanashyaka wahoze akuriye uyu mutwe agahungira mu BUdage aho yaje gufatwa akanakatirwa igifungo cy’imaka 13 azira ibyaha by’intambara igihano atarangije.

Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *