Uruhuri rw’ibibazo muri Kaminuza ya Gikirisitu y’u Rwanda, Abarimu banze kwigisha kubera ibirarane

Hashize igihe hasohoka uruhererekane rw’inkuru zitari nziza kuri iyi kaminuza ya gikirisitu y’u Rwanda kubera ibibazo by’ibirarane by’imishahara y’abakozi baho byatumye na minisiteri y’uburezi ibandikira ibasaba kubikemura mu mezi atatu itabikemura igakanirwa uruyikwiye.

Kuri ubu inkuru igezweho ni uko hashize icyumweru iri shuri ritangiye umwaka   w’amashuri (September uni take) ariko icyo cyumweru  kikaba gishize nta mwarimu uragera mu ishuri  ku cyicaro cyayo gikuru kiri mu mujyi wa Kigali ndetse no ku ishami ryayo rya Karongi.

Amakuru duhabwa n’umwe mu bakozi bayo avuga ko ubuyobozi buri kwishyurwa n’abakozi ibyo kubabeshya ko bugiye kubahemba bagategereza amaso agahera mu kirere.

“ Twakoze inama habura icyumweru ngo dutangire, ubuyobzi bwari bwaduhembye 30% y’umushahara w’Ukwezi kumwe butitaye ku birarane by’amezi menshi bwari udufitiye, muri iyo nama batubwiye ko taliki ya 10 Nzeri 2019 buzaba bwaduhaye 70% yari yasigeye kuri uko kwezi na nubu nti barayaduha ubwo ni inde wajya ku kazi atarayabona ?”

Uyu mukozi akomeza avuga ko ubu abanyeshuri aribo bari guhombera muri icyo kinyoma cy’ubuyobozi kuko Abarimu n’abandi bakozi bo bategreje ko bahabwa ibyo bemerewe n’umuyobozi w’iyi kaminuza Bwana Habumuremyi Pierre Damien muri iyo nama yateranye kuwa 4 Nzeri 2019.

Kaminuza ya Gikirisitu yasabwe gukemura ibibazo ifitanye n’abakozi bayo muri Nyakanga ihabwa amezi 3

Ibibazo muri iyi kaminuza bigenda byiyongera kuko usibye ibirarane bafite abakoze bivugwa ko naho bakorera batarahishyura ndetse n’ibirarane by’imisoro bigenda byiyongera uko iminsi yisunika.

“ Ubu icyo nakubwira ku barimu abenshi nta masezerano y’akazi bagifite bahisemo kujya bakora ku biraka bagahemberwa amasaha bakoze (Part Time), ariko nabwo bamaze gukora amasa menshi batayahemberwa bityo sibo babonye dusoza umwaka bavuga ko batakongera gutangira undi ibirarane byabo bitarashiramo.”

Bamwe mu banyeshuri twavuganye bavuga ko babangamiwe n’ibiri kubaba ho kuko bo bajya kwiga biteguye kubona abarimu nyuma yo kwishyura ibyo baba basabwa.

“ Twari gtangira kuwa mbere w’icyumweru gishize hari umwarimu wari kutwigisha nti yaza bahita batubwira ko dusubira i muhira tukazagaruka nyuma y’icyumweru ngo nibwo hazaba habonetse umwarimu wo kuutwigisha.” uyu munyeshuri wo mu mwaka wa kabiri akomeza agira ati:

” Ubu turajyayo turebe ko ahari ni tumubura biraba bibabaje kuko nitwe tuba duhomba.”

ubuyobozi bw’iyi Kaminuza nti bwashatse kugira icyo butangaza kuri izi mbogamizi zigaragazwa n’abanyeshuri bayo.

 

 

 

Kwirakwiza

2 thoughts on “Uruhuri rw’ibibazo muri Kaminuza ya Gikirisitu y’u Rwanda, Abarimu banze kwigisha kubera ibirarane

  • September 16, 2019 at 12:46 pm
    Permalink

    Kwivanga mubitabareba mubiterwa niki maze iminsi mbona mwibasira ibikorwa by’abandi mwitwaza ko hari abo muvugira. Ko tubona abo mwita ko mubariza bazi aho babariza ibibazo byabo. Mwebwe izo nkuru zanyu zungura iki muri rusange mukore kinyamwuga mutivanze mubintu byabandi, ibyo bibazo mwuririraho bifite abobireba banabikurikirana umunsi ku munsi. Mureke kwibasira ibikorwa byabandi sibyo rwoseeee.

    Reply
  • September 16, 2019 at 2:01 pm
    Permalink

    @HEC& MINEDUC.
    mutuvuganire.
    Inzego zishinzwe uburezi n’izishinzwe umurimo mwese mufatanye murenganure abarengana.
    twese abanyeshuri n’abakozi.
    Ubu se mutegereje ko iki kibazo cyoroshye gutya nacyo twakijyana kwa H.E. kugirango agikurikirane?
    turizera ko mudufasha bitaragera kure kuko biroroshye kubicyemura.

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *