Umuvugizi wa FDLR ashobora kuba afungiwe mu Rwanda mu ibanga nkuko byemezwa na mukuruwe

Mu ibanga rikomeye, Repubulika ya Demokarasi ya Congo yaba yarohereje mu Rwanda babiri mu bari mu buyobozi bw’umutwe w’iterabwoba wa FDLR barimo Laforge Fils Bazeye wari umuvugizi na Lieutenant-Colonel Theophile Abega wari ushinzwe iperereza.

Iki kiri mu byemezo bya nyuma Joseph Kabila Kabange yafashe mbere yo guhererekanya ubutegetsi na Felix Tshisekedi wamusimbuye.

Amakuru agera atugeraho agaragaza ko iyoherezwa ry’aba bagabo bombi i Kigali ryabaye mu minsi ishize mu gihe cyegeranye n’uruzinduko rw’itsinda ryo ku rwego rwo hejuru rya Perezida Joseph Kabila ryari mu Rwanda mbere y’itangazwa ry’umwanzuro w’Urukiko Rurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga rwemeje Tshisekedi nka Perezida rugatesha agaciro ubujurire bwa Martin Fayulu.

Iryo tsinda ryageze i Kigali nyuma y’uko Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, wari wanzuye kohereza itsinda i Kinshasa mu biganiro ku bibazo birebana n’amatora. AU yanasabaga ko gutangaza ibyavuye mu matora mu buryo ndakuka biba bisubitswe.

Itsinda ryoherejwe i Kigali ryari rigizwe n’uwari Umuyobozi w’ibiro bya Kabila, Néhémie Mwilanya Wilonja; Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Iperereza, Kalev Mutond n’Umujyanama we mu bya dipolomasi, Barnabé Kikaya Bin Karubi.

Aya makuru y’iyoherezwa rya Fils bazeyi kandi yemezwa na mukuru we bavukana witwa Ruhumuriza Pierre Celestin uuga ko amakuru yayahawe n’umuryango mpuzamahanga utabara imbabare CICR yari isanzwe imuha amakuru ye yahoo afungiwe.

“ yari asanzwe afungiwe mu kigo cya gisirikare nkabaza impamvu atajyanwa muri gereza zisanzwe, ibi byose nabifashwagano na CICR. Ariko banyoherereje ubutumwa bambwira ko kuva taliki ya 21 Mutarama atakiri ku butaka bwa Congo ko yoherejwe mu Rwanda mu buryo bw’ibanga”.

Leta y’u Rwanda ntacyo iravuga kuri aya makuru mu gihe twandikiye umuryango mpuzamahangautabara imbabare tubasaba aya makuru ariko ukaba utaradusubiza kugeza magingo aya.

Mu minsi ishze twabagejejejo inkuru y’Umunyamabanga wa leta muri ministeri y’ububanyi n’amahanga Nduhungirehe Olivier avuga ko habayeho bateganyaga kuvugana na RDC kuba babaha izi mfungwa.

Abo boyobozi bombi ba FDLR bafatiwe ku mupaka wa Bunagana mu Ukuboza 2018 bavuye muri Uganda mu nama yabaye hagati ya tariki 15-16 Ukuboza, yahuje abahagarariye RNC ya Kayumba Nyamwasa na FDLR, bivugwa ko yabaye ku butumire bw’ubuyobozi bwa Uganda igamije kunoza umubano hagati y’iyo mitwe y’iterabwoba n’inzego za gisirikare za Uganda no kunoza imikoranire mu migambi yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Nyuma y’iyo nama y’i Kampala, inzego z’umutekano za RDC ku mupaka wa Bunagana zataye muri yombi abari bahagararariye FDLR, bari mu nzira bataha. Bahise bajyanwa Kinshasa banyuze i Goma, aho bahatiwe ibibazo bakavuga byinshi birimo n’ibyaranze urugendo rwabo i Kampala ndetse n’imigambi bafite ku Rwanda mbere y’uko boherezwa.

Bugirimfura Rachid

Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *