Shampiyona 2019-2020 APR fc iratangira icakirana na AS Kigali, Rayon sport Vs Gasogi

Gahunda ya shampiyona y’icyiciro cyambere y’umupira w’amaguru mu Rwanda mu mwaka wa 2019-2019 yamaze gushyirwa ahagaragara aho izatangirwa n’imikino ikomeye nka APR Fc na AS Kigali ndetse na Rayon sport izaba yasuye Gasogi United kuri Sitade ya Kigali.

Iyi shampiyona ya 2019-2020  itarabona umuterankunga nyuma yaho Azam Tv ihagaritse kuyitera inkunga izaba ifite  impinduka zirimo ko izajya ikinwa mu mpera z’icyumweru no mu mibyizi ndetse n’imikino igatangira saa cyenda zuzuye (15H:00) aho kuba 15:30 nkuko byari bimaze kumenyarwa mu myaka myinshi ishize.

Imikino ya shampiyona biteganyijwe ko izatangira taliki ya kane Ukwakira izabanzirizwa n’umukino uruta indi mu Rwanda uhuza ikipe ya twaye igikombe cya shampiyona (Rayon sport) n’iyatwaye igikombe cy’amahor (AS Kigali) uzaba kuwa mbere Ukwakira 2019 kuri sitade Amahoro.

iyi shampiyona ntizagaragaramo amakipe nka Kirehe FC n’Amagaju nyuma yuko ananiwe kuguma muri iki cyiciro mu mwaka w’imikino ushize agasimburwa na Gasogi United ya KNC na Heroes yatsindiye kuzamuka mu cyiciro cyambere uyu mwaka.

Uko imikino yo ku munsi wambere uzaba uhagaze

Tariki ya 4 Ukwakira

  • AS Kigali vs APR FC (Stade de Kigali, 15h00)

Tariki ya 5 Ukwakira

  • Gasogi United vs Rayon Sports FC (Stade de Kigali, 15:00)
  • Bugesera FC vs Heroes FC (Stade Bugesera, 15:00)
  • Etincelles FC vs SC Kiyovu (Stade Umuganda, 15:00)
  • Mukura VS vs Espoir FC (Stade Huye, 15:00)

Tariki ya 6 Ukwakira

  • Marines Fc vs Gicumbi FC (Stade Umuganda, 15:00)
  • AS Muhanga vs Musanze FC (Stade Muhanga, 15:00)
  • Police FC vs Sunrise FC (Stade de Kigali, 15:00)

 

Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *