Minisitiri Nduhungirehe agiye kuyibora ibiganiro Ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Perezida Kagame na Museveni

Abayobozi ku ruhande rwa Uganda n’urw’u Rwanda bazahurira i Kigali ku wa Mbere taliki 16 Nzeri 2019 mu biganiro bigamije kurebera hamwe ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubwumvikane hagati y’ibihugu byombi yashyiriweho umukono muri Angola.

Ku ruhande rwa Uganda itsinda rizaba riyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Sam Kutesa na ho iry’u Rwanda rizaba riyobowe n’Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga.

Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga Olivier Nduhungirehe niwe uzaba uyoboye abahagarariye u Rwanda

Ibi nibyo biganiro byambere bizaba bihuje itainda ryashyizweho nyuma y’amasezerano y’abakuru bibihugu by’u Rwanda na Uganda yasinywe hari Perezida wa Angola, DRC na Congo Brazzaville.

Iri tsinda ryashyizweho rigizwe n’abakuriye iperereza, ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga, ba Minisitiri b’ubutegetsi bw’Igihugu. Nibo bazakurikirana iyubahirizwa ryayo masezerano yasinywe mu kwezi gushize.

Kuva ayo masezerano yasinywa ntantamnwe n’imwe iraterwa n’ibihugu byayashyuzeho umukono mu byari byitezwe n’abaturage haba gufungura abanyarwanda bafungiwe Uganda no kurishya urujya n’uruza Ku baturage b’Ibihugu byombi.

Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *