Uganda : Abadepite bangiwe kwinjira mu mazu bivugwa ko abayafungiwemo bicwa urubozo

Abadepite bo mu Gihugu cya Uganda barimo gukora iperereza ku iyicwa rubuzo rikorerwa abantu bafungiwe mu mazu Atari gereza bangiwe kuyinjiramo n’inzego zishinzwe umutekano.

Izi nzu bivugwa ko zikorerwamo iyicwa rubozo ziri mu nkengero z’umujyi wa Kampala nti izifite ibiziranga byihariye ariko zicungiwe umutekano cyane  n’abasirikare. Abaturiye aya mazu bavuga ko bahorana ubwoba kubera uko ziba zirinzwe.

Abadepite bo muri iki Gihugu bari muri komisiyo y’uburenganzira bwa muntu bumvise ubuhamya bw’abantu benshi bavuga ko bajyanywe muri ayo mazu bakabanza kuhakorerwa iyicwa rubozo mbere yuko bajyanwa gufungirwa kuri polisi.

Umwe mu batanze ubuhamya ni Ismail Kalule wavuze ko yakorewe ibyamfurambi muri ayo mazu mbere yo kujyanwa gufungirwa kuri polisi.

Uyu mugabo avuga ko yafunzwe inshuro 6 mu myaka 11 ishize muri izo nshuro 4 muri zo akaba yarabanzaga gucishwa muri ayo mazu.

Bumwe mu buryo avuga ko yakorewemo iyicwa rubuzo ni uburyo yategetswe gupfura ubwanwa bwe agapfura rumwe ku rundi kugeza bwose bushizeho.

” Ubusanzwe ibyo bintu birarababaza cyane, niyo mpamvu nanze kubikorwa ariko bahise bankubita cyane. “

Aba badepite bagerageje gushaka gusura imwe muri izi nzu aho Kakule yafungiwe bangirwa kwinjira ngo barebe ibikorerwamo.

Abasirikare n’abapolisi bakumiriye abadepite mbere yuko begera aya mazu

Latif Ssebagala umudepite wigenga muri iki Gihugu avuga ko umutekano w’aya mazu basanze ucunzwe mu buryo budasanzwe.

 “ Biteye ubwoba, ntabwo nk’abadepite bashinzwe uburenganzira bw’ikiremwa muntu twakwicara tubona abantu bari kubabazwa.” Akomeza agira ati

 “ Twabonye bantu benshi bafungurwa nta cyaha bashinjijwe mu nkiko ariko bakabanza gufungirwa muri ariya maze mu gihe gikabakaba umwaka, imyaka ibiri ndetse twanabonye benshi bahangirikiye cyane.”

Leta ya Uganda nayo yemeje ko ayo mazu ahari anarinzwe cyane ariko ko abereyeho gukorerwamo ibikorwa by’ iperereza  gusa.

Depite Kyagulanyi uzwi cyane nka Bobi Wine ni umwe mu badepite bari bagiye gusura aya mazu
Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *