Perezida Kagame yibajije kuri RIB ubwo yinjiraga mu kibazo cy’umukobwa wahohotewe

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri nibwo Perezida Kagame yasubije umukobwa wagaragarije agahinda ke ko guhohotererwa mu ruhame n’uwari umukoresha we ntahabwe ubutabera nkuko yabigaragaje ku rubuga rwe rwa twitter akanabimenyesha n’umukuru w’Igihugu.

Kamali Diane avuga ko yakubiswe na Habumugisha Francis nyiri Goodrich TV, ikirego agishyikiriza Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) ariko rumara amezi abiri rutaramuha igisubizo.

Mu bo Diane yamenyesheje ikibazo cye kuri Twitter harimo  Perezida Kagame, Madamu Jeannette Kagame n’Ibiro bya Perezidansi (Village Uwugwiro). Perezida Kagame yamusubije amwizeza ko agiye gukurikirana iki kibazo.

Yagize ati, “Turabikurikirana tumenye ukuri kw’ibyabaye, dufate ingamba zikwiye. Byaba bitangaje niba RIB yarabimenyeshejwe ntikore ibyo yagombaga gukora.”

 

Kamali Diane ahurira na Dr Habumugisha mu

Perezida Kagame asubiza Diane ku karengane yari yamugejejeho kuri twitter

nama y’abamaze kugira umubare munini w’abantu babashamikiyeho mu bucuruzi bwa Alliance in Motion Global, ari na yo nama barimo ubwo ikibazo cyavukaga.

Diane avuga ko Francis yamukubise ubwo yarimo atuka “ibitutsi nyandagazi” umukobwa ugaragara muri video, agira ngo Diane arimo gufata video amwambura telefone amukubita urushyi.

RIB yasubije Diane ko ikibazo cye kirimo gukurikiranwa, ko nta muntu uri hejuru y’amategeko, Diane asabwa kunyura aho yatanze ikirego ngo amenyeshwe aho dosiye igeze.

Riba nayo yahise yihutira gusubiza uwarenganye

Mu mashusho ya CCTV Camera, umugabo agaragara ahaguruka agasingira umuntu, akamushikuza ikintu kitagaragara neza ubundi akamukubita.

Diane avuga ko ari Habumugisha ugaragara amukubita, nk’uko yabyanditse kuri Twitter ati, “Nakubitiwe Muruhame numugabo witwa Dr Francis (GoodRich TV). Kuwa 16.07.2019 Mbimenyesha @RIBRwanda hashize amezi 2 atarahanwa,ese kuba umuntu afite amafaranga, ngo anaziranye nabayobozi bakomeye bimwemerera guhohotera ntahanwe?”

Igisubizo cya Perezida Kagame, cyo kuba ibyabaye bigiye gukurikiranwa, cyashimishije abantu batandukanye, na bo bagaragaza icyo batekereza. Benshi bashimiye Perezida Kagame ndetse bagaragaza ko kuba we ubwe agize icyo avuga kuri iki kibazo bitanga icyizere ko kigiye gukemuka.

Abandi bagarutse ku kuba hari ibibazo bikemurwa ari uko Perezida Kagame agize icyo abivugaho, mu gihe byakabaye bikemuka bidategereje ko ari we ubiha umurongo.

Perezida Kagame yasubirije Diane kuri twitter

 

Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *