Impapuro zo guta muri yombi abakekwaho kwica Col Patrick Karegeya zigiye gusohoka

Ubushinjacyaha bwo muri Afurika yepfo butangaza ko bwamaze gusaba umushinjacyaha wigenga Gerrie Nel gusohora impapuro zita muri yombi abagize uruhare mu iyicwa rya Col Patrick Karegeya wahoze akuriye ubutasi bw’u Rwanda ariko akaza guhingira muri Afurika yepfo.

Ibi ni bimwe mu byasohotse mu itangazo ryasohowe kuri uyu wambere  na AfriForum, itsinda ry’abashinjacyaha bakorana na Nel wahawe iki kiraka.

Karegeya yishwe kuwa 31 Ukoboza 2013 muri Afurika yepfo aho yasanzwe muri hotel ya Sandton yanizwe.

Ibi bibaye nyuma yaho urubanza kuri iki kibazo rwari rwarahagaze ariko umuryango wa Patrick Karegeya ugahitamo gushaka abashinjacyaha bigenga bongera kujyana uru rubanza mu nkiko.

Kuri uyu wambere kandi AfriForum ivuga ko hari andi makuru ifite yemeza ko n’ubushinjacyaha bwa leta ya Afurika yepfo nabwo hari abandi bantu babiri nabwo buri gushakisha bubakekaho uruhare mu rupfu rwa Karegeya.

Byitezweko mu minsi mike izi mpapuro zo guta muri yombi aba bantu ziraba zashyikirijwe polisi mpuzamahanga ngo ibashakishe. Gusa izi mpapuro ngo zizasohorwa nta rindi perereza ribayeho.

Nel avuga ko yishimiye intambwe igezweho muri uru rubanza.“Twishimiye aho ibintu bigeze ubu, twizeyeko ubushinjacyaha bwa Afurika yepfo buzakomerezaho, abashinjacyaha bo muri AfriForum n’abagize umuryango wa nyakwigendera bazakomeza gukoranira hafi muri uru rubanza.”

Patrik Karegeya yari akuriye ubutasi bwo hanze y’Igihugu bw’u Rwanda mu gihe gikabakaba imyaka 10 mbere yuko agirwa umuvugizi w’igisirikar. Yahunze igihugu muri 2007 afite ipeti rya Colonel yicwa taliki 31 Ukoboza 2013 n’abantu bataramenyekana kugeza magingo aya.

 

Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *