Ambasaderi w’Amerika mu Rwanda yashishikarije abakiri bato gusoma no kwandika ibitabo by’Ikinyarwanda

Ibi Peter Vrooman uhagarariye Amerika mu Rwanda yabitangaje ubwo yifatanyaga n’abagize guverinoma y’u Rwanda mu kwizihiza umunsi mpuzamhanga wahariwe gusoma  no kwandika wizihirijwe mu Karere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo kuri iki cyumweru taliki ya 8 Nzeri 2019.

Peter Vrooman kimwe n’abandi bayobozi mu gutangiza ibirori by’uyu munsi batangiye batoza abana umuco wo gusoma ibitabo babasomera mu ndimi zitandukanye aho Umunyamabanga w Leta muri Minisiteri y’uburezi Munyakazi Isac yabasomeye mu rurimi rw’igiswayire, uhagarariye Ubufaransa abasomera mu gifaransa, Uhagarariye Amerika Peter Vrooman asoma mu cyongereza na Minisitiri w’umuco na siporo Nyirasafari Esperance wari umushyitsi mukuru asomera abana mu Kinyarwanda.

Ubwo Peter Vrooman yajyaga gusomera abana inkuru nmu rurimi rw’icyongereza yabanaje kubabwira mu Kinyarwanda ati “Maze igihe kinini niga ikinyarwanda ariko ngiye kubasomera mu cyongereza kuko ni byiza gusoma ibitabo n’inkuru mu rurimi rwawe gakondo.” Uyu Munyamerika uhagarariye abandi baba mu Rwanda yakomeje agira ati :

Ati “Ikinyarwanda ni ururimi rw’igihugu, ni byiza ko abana bato ari rwo bigamo mu ntangiriro, bakamenya kuruvuga, kurwandika no kurusoma neza. Ibyo bizatuma kumenya izindi ndimi z’amahanga biborohera cyane, ari yo mpamvu tuzakomeza gutanga ibitabo by’Ikinyarwanda mu mashuri ku buryo abana bajya banabitahana”.

Abayobozi bakuru mu Gihugu basomera abana ibitabo mu kabakundisha umuco wo gusoma no kwandika

Ibi kandi byo guha agaciro ururimi rw’ikinyarwanda byanashimangiwe na Minisitiri w’umuco na siporo mu ijambo yagejeje ku mbaga  yari yiganjemo abanyeshuri n’abarimu mu kwizihiza uyu munsi ubwo yagiraga ati :“Imishinga n’ibikorwa bitegurwa bigamije guteza imbere mu kwandika no gusoma bishyira imbaraga mu gutoza abantu kwandika no gusoma ururimi rw’ikinyarwanda, ururimi rwacu tugomba kurubungabunga, tugomba kururkunda  ni ururimi rwacu ni umurage w’Abasogokuru.” Akomeza agira ati “Nta kundi rero twanasigasira ururimi rwacu tutabinyujije mu gusoma no kwandika.”

Uyu munsi mpuzamahanga wo gusoma no kwandika wanatangirijweho ukwezi kwahariwe umuco wo gusoma no kwandika mu Rwanda kuzasozwa kuwa 30 Nzeri 2019.

Uyu munsi kandi wanaranzwe no guhemba abana 30 bahize abandi mu Turere bakomokamo mu kwandika inkuru mu Kinyarwanda bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Abana bahize abandi mu byo bahembwe harimo na Tablet

Bamwe mu bahembwe bishimiye ibi bihembo babonye bavuga ko ari izindi mbaraga babonye zizabafasha guhora bakunda kwandika mu rurimi rw’ikinyarwanda. Benimana Dominique Savio wo mu Karere ka Kicuro yagize ati  “Byanshimishije cyane kuba natsinze amarushanwa kuko twatangiye turi abana benshi ariko nkaba nje muri 30. N’ubundi nakundaga kwandika ariko noneho ibi binteye imbaraga zo gukomeza kwandika. Ibikoresho nahembwe kandi bigiye kumfasha mu myigire yanjye”.

Leta y’u Rwanda ibicishije mu kigo cyayo kiri muri ministeri y’uburezi muri 2012 nibwo yatangije gahunda yise” Rwanda Reads” gusa iyi gahunda yaje guhinduka “Soma Rwanda” mu rwego rwo guha agaciro ururimi rw’ikinyarwanda no kuyifungurira abafatanyabikorwa batandukanye kuko ubu ihuriweho n’abagera kuri 250 barimo imiryango yigenga itegamiye kuri leta, abantuku giti cyabo, imiryango mpuzamahanga n’abandi.

Uyu muhango wari witabiriwe n’abanyeshuri n’barimu benshi
Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *