Umukobwa washatse kwiyahura amanuka ku igorofa mu mujyi wa Kigali yashizemo umwuka

Scolastique Hatangimana wahanutse ku igorofa rya kane ashaka kwiyahura  yamaze gushiramo umwuka nkuko amakuru ava mu muryango we abitangaza.

Uyu mukobwa hanutse ku igorofa rwagati mu mujyi agahita atabarwa vuba akajyanwa mu bitaro bikuru bya kaminuza CHUK ariko ntacyo byatanze kuko yahsizemo umwuka kuri uyu wa gatandatu nyuma y’umunsi umwe ashatse kwiyahura.

Hari urupapuro rwabonetse bivugwa ko ari urwo yasize yanditse asobanura impamvu imuteye kwiyahura. Uwa mbere ashyira mu majwi ni uwitwa Kubwimana ushobora kuba yari inshuti ye ariko ikaba yaramutengushye.

Hari undi nyirasenge avuga ko yagombaga kumubera nk’umubyeyi ariko na we akaba ngo ataramwitayeho uko bikwiye, gusa akagaragaza ko n’ubuzima bwakomeje kumugora.

Amakuru dukesha Kigali Today  garagaza umwirondore we nk’umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’ 1994  akaba yaravutse kuwa 14/03/1994, avukira ku Muhororo mu Karere ka Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba.

Nyina na se n’abavandimwe be batanu babishe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, uyu mukobwa wari umaze ukwezi kumwe avutse arokokana na mukuru we wari ufite imyaka ibiri y’amavuko.

Amashuri abanza yayize ku Gisenyi aba mu kigo cy’imfubyi cy’umubikira witwa Patricia.

Amashuri yisumbuye yayize kuri ADEC i Gatumba muri Ngororero, ariko ngo yakundaga guhura n’ihungabana bitewe n’ibikomere yatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nyuma y’amashuri yisumbuye yakomereje kaminuza muri INES Ruhengeri yishyurirwa n’Ikigega FARG, ahavuye wa mubikira wamureze mu kigo cy’imfubyi, amushakira ishuri mu Buhinde.

Hatangimana Scolastique avuye kwiga mu Buhinde ngo yabaga i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali kwa nyirasenge, naho mukuru we witwa Angelique ngo yaje kujya muri Canada ajyanywe n’ababikira babaga ku Muhororo muri Ngororero.

Mu rupapuro bivugwa ko yasize yanditse yashyizemo n’amazina y’abantu ashimira bamubaniye neza, abasabira ko Imana yazabitura ibyiza bamukoreye.

 

Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *