Kigali :Umukobwa yiyahuye amanutse ku igorofa nyuma yo kwangwa n’umuhungu

Umukobwa utaratangarizwa umwirondoro yiyahuye ahanutse ku igorofa riri mu mujyi wa Kigali rwagati bivugwa ko yabitewe no kwangwa n’umuhungu yari yarihebeye

Uyu mukobwa ibigaragara ko ari mu kigero cy’imyaka nka 30 y’amavuko ngo mbere yuko amanuka kuri iyi gorofa yabanje kwipfuga agatambaro mu maso nkuko ababibonye babitangaza.

Umwe mu babibonye yavuze ko yabanje isura hasi muri kaburimbo, ndetse akaba yababaye bikomeye.

Ukuguru kwe kw’iburyo ngo kwaturikiye haruguru y’akagombambari no mu mavi, ukw’imoso na ko guturikira munsi y’ivi.

Abaganga bahise batabara ndetse n’imbangukiragutabara irahagera n’abashinzwe umutekano.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Marie Garette Umutesi yameje ko uyu mukobwa yaba yiyahuye.

Ati “Yasimbutse muri etage ahagana saa tanu n’iminota 40 z’amanywa, yari yanditse nditse ibaruwa asezera kuri Nyirasenge no ku mukunzi we.”

Yavuze ko uyu mukobwa afite imyaka 25, ariko ngo Polisi ntiyamenye inkomoko ye. CIP Umutesi yabwiye Umuseke ko uriya mukobwa yajyanywe mu Bitaro CHUK, bakaba bakomeza gukurikirana ibye.

Bumwe mu butumwa yanditse mbere yuko yiyahura bugaragaza ko yabitewe n’urukundo
Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *