Muhadjiri, Yanick na Kagere bafashije Amavubi kwandagaza Seychelles

Ikipe y’Igihugu Amavubi itangiye neza imikino y’ijonjora ry’ibanze  yo guhatanira kujya mu gikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar atsindira Seychelles iwabo ibitego bitatu ku busa mu buryo bwari buyoroheye.

Ibitego 2 muri bitatu Amavubi yatsinze byabonetse mu gice cyambere cy’umukino bitsinzwe na Hakizimana Muhadjiri ku munota wa 32 nyuma yo guhusha ikindi gitego ubwo yateraga umutambiko wizamu ku kazi kanini kari gakozwe na Bizimana Djihadi.

Ikindi gitego cya kabiri cyatsinzwe na Bizimana Yanick nyuma y’iminota 4 gusa  ari nabyo bitego byaranze igice cyambere cy’umukino kihariwe n’Amavubi nubwo yari yasuye.

Mu gice cya kabiri Kagere Meddie nawe yaje kubona igitego cy’agashinguracumo ku munota wa 80 cyari icya gatatu ku ruhande rw’Amavubi.

Ibi bitego bitatu byatsinzwe n’abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda byose ni impamba ikomeye ku mukino wo kwishyura  uzabera Kigali taliki ya 10 Nzeri 2019. U Rwanda rufite amahirwe yo kuzakina imikino yijonjora ryambere ry’igikombe cy’Isi mu gihe Seychelles yaba idashoboye kuyishyurira ibi bitego i Kigali ibyo benshi bafata nk’ibigoye.

11 Babanje ku ruhande rw’Amavubi bari bayobowe na Tuyisenge Jacques
Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *