Hari Radiyo ikomeye yahagaritse gucuranga indirimbo z’Abanyafurika yepfo: Xenophobia

Radiyo ikunzwe muri Zambia yahagaritse kongera gucuranga indirimbo z’Abanyafurika yepfo kubera urugomo bari gukorera Abanyamahanga bahakorera mu cyiswe Xenophobia mu rurimi rw’amahanga.

Mu itangazo iyi radiyo yashyize ahagaragara riragira riti : “ Hot FM ihagaritse gucuranga indirimbo z’abahanzi bo muri Afurika yepfo kugeza igihe izongera gusohorera irindi tangazo ribivuguruza.”

Muri iri tangazo ry’iyi radiyo ivuga ko yababajwe cyane n’iyi myitwarire y’Abanyafurika yepfo kuko nta gihugu cy’Afurika cyagakwiye kwishingora ku kindi kitwaje uko gihagaze mu bukungu cyangwa mu bindi.

Igihug cya Zambia kirimo iyi radio yafashe uyu  mwanzuro ni kimwe mu Bihugu byafashije ishyaka rya ANC ryarwnyije intambara yivangura  muri Afurika yepfo kugeza ruyitsinze abayobozi baryo banayobora Afurika yepfo kuva ibonye ubwigenge kugeza uyu munsi.

Kuri uyu wa gatatu muri Zambia hagaragaye imyigaragambyo ikomeye y’abakiri bato yatumye n’amaduka menshi afungwa hamaganwa ibikorwa by’Abanyafurika yepfo biri kwibasira ibikorwa by’ubucuruzi b’Abanyamahanga bakorera muri Afurika yepfo.

Iki gikorwa cy’iyi radiyo yo muri Zambia kije gikurikira undi mwanzuro wafashwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Zambia wahagaritse umukino w’ikipe y’Igihugu yabo yari ifitanye n’iya Afurika yepfo kubera iki kibazo.

Hot FM imwe muri Radio zikomeye muri Zambia yafatiye umwanzuro Abanyafurika yepfo

 

Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *