Abakoresha ibikomoka kuri peterori bavuga ko ibiciro bya RURA bitinda kubahirizwa

Nyuma yuko ikigo cy’;ighugu gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) gitangarije ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peterori bamwe mu babikoresha bavuga ko ababibagurisha bafata umunsi umwe wo kubagurisha ku biciro bisanzwe bagatinda gushyiraho igiciro gishya cya RURA ibyo bo bafata  nk’ubujura.

Iki kibazo cyagaragaye kuri uyu wa 3 Nzeri ubwo bamwe mu bamotari bavuga ko bagiye kugura lisansi baziko yagabanutse bagendeye ku itangazo rya RURA ariko bagera aho basanzwe bagurira bagsanga ibiciro biracyari nkuko bisanzwe.

“ Twaje kugura tuziko lisanse iri ku mafaranga 1067 nkuko byatangajwe na RURA gusa dusanga biracyari ku 1080 nkuko byari bisanzwe, ibi byo kugabanya buri gihe batinda kubikora ariko iyo ari ukongeza ubyuka usanga byagiye muri sisitemu.” Uyu mu motari ukorera Kicukiro kimwe n’abandi basaba RURA kujya igenzura abacuruza ibikomoka kuri peterori cyangwa igatanga itangazo ririho italiki ibiciro bishya bizatangira kubahirizwaho.
“ Twe tuba tuziko iyo itangazo ryasohotse biba bigomba kubahirizwa kuko nta yindi taliki iba iriho, RURA icyo tuyisaba ni ukujya ibisobanura neza niba twirenza umunsi tukabimenya cyangwa niba bihita bitangira kubahirizwa nabwo bigakorwa  nkuko iyo burije ibiciro bikorwa.”

Ubuyobozi bwa RURA twashatse kumenya icyo buvuga kuri iki kibazo kigaragazwa n’abashoferi nti bitaba telefoni nti banasubiza ubutumwa bugufi twaboherereje.

RURA isanzwe itangaza ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peterori buri mezi atatu, mu itangazo ryayo riba rivuga ko ibiciro bishya bihita itangira kubahirizwa ku italiki itangazo ryayo ryasohokeye.

Itangazo rya RURA rigabanye ibiciro by’ibikomoka kuri peterori kuva kuri uyu wa kabiri

 

Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *