KNC ashobora kweguzwa ku buyobozi bwa Gasogi United

Kakoza Nkuliza Charles usanzwe ayobora ikipe ya Gosogi United yo mu cyiciro cyambere avuga ko yiteguye kwegura ku mwanya w’ubuyobozi bw’iyi kipe mu gihe yaba tsinzwe n’ikipe ya APR fc ibitego 5 ku busa mu mukino wa gishuti batinye.

Ibi KNC yabitangarije kuri Radio one ubwo yavugaga ku myiteguro ikipe ye ya Gasogi united irimo yo gukina umukino wa gishuti n’ikipe ya APR FC isanzwe iri mu makipe akomeye muri shampiyona y’u Rwanda.

“Reka mbabwire ijambo rimwe ni ukuri kw’Imana ikipe ya APR FC intsinze ibitego bitanu ku busa  nahita negura ku buyobozi bw’ikipe, nkegura kandi muziko nta kunda kubivuga ariko nakwegura”  Ibi KNC yabitangaje nyuma yuko hari umufana wa APR fc wari umwoherereje ubutumwa amubwira ko nawe (Gasogi) bazamunyagira nkuko banyagiye Heroes bazamukanye mu cyiciro cyambere.

Ikip ya Heroes mu mpera z’icyumweru gishize yatsinzwe na APR FC ibitego bine ku busa mu mukino wa gishuti amakipe yombi yakinnye yitegura imikino ya shampiyona y’icyiciro cyambere.

Gasogi United yiteguye gukina na APR FC ku cyumweru taliki 7 Nzeri nyuma yo gukina indi mikino ya Gishuti irimo uwo yakinnye n’ Intare fc, Muhanga gusa nta n’umwe yatsinzemo.

Gasogi United yatwaye igikombe cya shampiyona yo mu cyiciro cya kabiri bihita biyiha ike yo kuzamuka mu cyciro cyambere  2019-2020.

Gasogi United mu myiteguro yitegura APR FC
Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *