Abakozi ba CHUR bishyuwe 30% bifatwa nk’agatonyanga mu nyanja

Nyuma yaho minisiteri y’uburezi  ihaye ubuyobozi bwa kaminuza ya Gikirisitu y’u Rwanda igihe cy’amezi atatu ngo ibe yamaze gukemura ikibazo k’ibirarane ifitiye abakozi bayo na banyiri amazu ikoreramo yatangiye kubikemura yishyura abakozi bayo 30% by’umushahara w’ukwezi kumwe ikintu cyababaje abakozi bayo kuko bavuga ko ari nk’igitonyanga mu Nyanja.

Abakozi b’iyi kaminuza mu mujyi wa Kigali babonye iyi 30% y’umushahara wabo w’ukwezi kwa munani mu mpera z’icyumweru gishize mu gihe abakozi bayo mu ntara y’Uburengerazuba mu Karere ka Karongi bo bayabonye kuri uyu wambere bikababaza bakurikije ayo babafitiye.

“ Ni agahoma munwa pe kuko ibi nta cyizere biduha ko tuzishyurwa nitutitabaza inkiko kandi nti twazijyamo nta kandi kazi dufite, bwambere HEC iza kumugenzura yahise aduha ibihumbi 50 kuri buri mukozi atitaye ku mezi y’ibirarane yari adufitiye none ubu aduhaye 30% by’umushahara w’ukwezi mu mezi menshi adufitiye.” Uyu mukozi utashatse ko dutangaza umwirondoro we avuga ko afitiwe ibirarane by’amezi 10.

Kaminuza ya Gikirisitu yahawe amezi 3 kuba yishyuye ibirarane by’abakozi bayo

Ubyobozi bw’iyi kaminuza bwanze kugira icyo butangaza kuri ibi bitangazwa n’abakozi bayo kuko twashatse kuvugana n’ukuriye inama y’ubutegetsi Pierre Damien Habumuremyi yanga gufata telefoni yacu no gusubiza ubutumwa twamwoherereje.

Abakozi babifata nk’ubuhemu

Kaminuza ya Gikirisitu y’u Rwanda yashyiriyeho abanyeshuri uburyo buborohereza  kwishyura ibihumbi 60 buri kwezi ku buryo amafaranga y’ishuri umunyeshuri ayarangiza mu mezi atandatu.

Abakozi b’iyi kaminuza badutangarije ko mu gihe bakoze imibare neza iyi kaminuza yinjiza miliyoni 70 mu mezi atandatu abanyeshuri barangije kwishyura neza amafaranga yishuri ariko ubuyobozi nti bwite ku bibazo by’abakozi bayo no kwishyura aho bakorera.

Kaminuza ya Gikirisitu y’u Rwanda yahwe amezi 3 yo kwishyura imyenda ifite

“ Twe biratubabaza kuko kwinjiza amafaranga angana atyo ntatekereze ko abakozi nabo baba aho bakodesha bagomba kubaho no kwishyurira abana ishuri n’ibindi bakayafata bo bakikemurira ibibazo byabo gusa tubifata nk’ubuhemu.”

Icyizere aba bakozi bavuga ko basigaranye gishingiye ku kuba iyi kaminuza yitegura gusohora imfura zayo zambere kandi ko mu gihe batubahirije ibyo basabwe na ministeri y’uburezi badashobora kuzatanga impamyabumenyi ku banyeshuri bari gusoza amasomo yabo.

Kaminuza ya Gikirisitu mu mujyi wa Kigali
Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *