Perezida Kagame arafungura ishuri rikuru ry’ubuvuzi ry’abadivantisite bo mu Rwanda

Kuri uyu wa mbere i Masoro mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali hategerejwe igikorwa kigiye guhuza Perezida Paul Kagame n’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi cyo gufungura  ishuri rikuru ry’ubuvuzi ry’abayoboke b’iri dini riri kwizihiza yubile y’imyaka 100 rigeze mu Rwanda.

Iri shuri ryigenga ry’ubuvuzi rigiye gufunguurwa na Perezida Kagame rizatangira imirimo yaryo mu mwaka w’amashuri wa 2020 ritangirane n’abanyeshuri 55.

Uyu muhango kandi usibye Perezida Kagame uritabirwa n’umuyobozi w’Abadivantisiti ku Isi hose Dr. Ted Wilson nyuma yaho aje kwifatanya n’Abadivantisiti kwizihiza iyi yubile y’imyaka 100 bamaze ku butaka bw’u Rwanda.

Usibye iri shuri ry’ubuvuzi bagiye gufungura Abadivantisiti mu Rwanda bari basanzwe bahafite ibikorwa bitandukanye birimo amashuri yisumbuye, amakuru harimo n’iryamamaye nka kaminuza ry’abadiventisiti b’umunsi wa karindwi yo muri Afurika yo hagati n’iy’Iburasirazuba AUCA rimaze igihe ryigisha ibijyanye n’ikoranabuhanga, icungamutungo n’ibindi.

Iri shuri rikuru ry’ubuvuzi rizakorera ahasanzwe Kaminuza ya AUCA yamenyekanye ku izina rya Mudende.

Kuri ubu abadivantisiti nyuma yo guitangirira i Gitwe mu Karere ka Ruhango mu mwaka w’I 1919 bamaze gukwirakwiza ubutumwa bwabo bamaze kubayobokwa n’abanywaranda basaga miliyoni mu Gihugu hose.

Zimwe mu nyubako zizigirwamo
Abategereje umuhango wo gufungura iyi kaminuza
Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *