Nirisarike Salomon yabonye ikipe nshya yo muri Romania avuye mu Bubiligi

Myugairo wikipe yIgihgu Amavubi NIrisarike Salomon yabonye kpe nshya yo mu cyiciro cyambere muri Romania aho avuye mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi.

Nirisarike Salomon  asinyiye FC Pyunik nyuma yo gukina amakipe atandukanye arimo Isonga FC, yo mu Rwanda, Antwerp, Sint-Truiden na Tubize zo mu Bubiligi, akaba amaze gukinira ikipe y’u Rwanda imikino 16.

Yi kipe Salom asinyiye iri ku mwanya wa 6 mu cyiciro cyambere muro Romania aho imaze gukina imikino ine ikaba ifite amanota 6 muri shampiyona y’umwaka 2019-2020.

Mu ijonjora ry’ibanze rya Europa League y’umwaka ushize yakuwemo na Wolves yo mu Bwongereza iyitsinze ibitego 8 ku busa mu mikino yombi.

iyi kipe ya Pyunik yashinzwe mu mwaka w’i 1992 ikaba ifite sitade yayo yitwa  Pyunik Stadium yakira abantu bakabakaba ibihumbi 14.

Iyi kipe yatangaje ko yasinyishije Nirisarike mu rurimi rwabo ariko nti yagira ibintu byinshi bikubiye mu masezerano itangaza nk’igihe yasinye ayo yasinyiye n’ibindi.

Nirisarike uko yatangajwe nk’umukinnyi mushya wa Pyunik mu rurimi rwabo
Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *