Abayisilamu ku Isi batangiye umwaka mushya w’i 1441 ku ngengabihe yabo (Hijri)

Kuri uyu wa gatandatu taliki 31 Kanama 2019 nibwo Abayisilamu ku Isi hose bizihije umwaka mushya taliki yambere Muharam(Ukwezi kwambere mu cyarabu) i 1441 ku ngenga bihe yabo izwi nka Hijiri (hegira).

Iyi taliki yemejwe n’Igihugu cya Saudi Arabia gisanzwe ari igihugu cy’ifatiro ku ngengabihe ya kisilamu kuko nicyo Gihugu kemeza itangira n’irangira ry’ukwezi hakurikijwe igaragara n’ibura ry’ukwezi mu kirere.

Iyi taliki Abanyarwanda bazwi nk’ubunane (bonne anne) yanemejwe kandi n’igihug cya Leta zunze ubumwe z’Abarabu (EAU) aho abaturage bacyo nabo binjiye mu mwaka mushya w’i 1441.

Iyi ngengabihe y’Abayisilamu bayikoresha cyane mu kubahiriza gahunda z’idini mu kuvuga amateka y’intumwa y’Imana Muhammad (SAW) ikaba inakoreshwa cyane mu bihugu byinshi by’Abarabu.

Iyi ngengabihe yitwa Hijri kuko yatangiranye n’urugendo rw’intumwa y’Imana ubwo yimukaga iva i Maka ijya i Madina aho yari ahungiye abamurwanyaga batamwemerega aba ari naho hatangira kubarwa iminsi y’iyi ngengabihe.

Uyu munsi nti wizihizwa cyane ku Isi nkuko taliki yambere Mutarama ku ngengabihe ya Geregori wizihizwa bitandukanye nuko nawo ufatwa nk’iminsi isanzwe mu Bihugu bituwe n’Abayisilamu benshi.

Muri Afurika mu majyaruguru ya Nigeria ahtuwe n’Abayisilamu benshi kuri uyu munsi uba ari ikiruhuko kugirango abaturage bizihize uyu munsi nk’indi minsi mikuru.

Itandukaniro ry’ingengabihe isanzwe (Gregorian) n’ingengabihe ya Kisilamu

Izi ngengabihe zose zihuje ko umwaka wazo ugizwe n’amezi 12 n’icyumweru kigagirwa n’iminsi irindwi kuri buri ruhande zigatandukanywa nuko umwaka w’ingengabihe ya Kisilamu utarenza iminsi 354 mu gihe umwaka w’ingengabihe usanzwe (Gregorian) ugira iminsi iri hagati ya 365 na 366. Kalendari ya Kisilamu

Itandkaniro ry’iyi minsi igize umwaka ahanini uva ku buryo iminsi y’ukwezi ibarwa kuko ukwezi kwa kisilamu gutangira ku kanarangira hagendewe ku igaragara ry’ukwezi mu kirere ariho hagendera iminsi 11 mu mwaka iyitandukanya n’ingengabihe isanzwe.

Ingengabihe isanzwe kandi umwaka wayo watangiriye kuri 0 nyuma y’ivuka rya Yezu mu gihe ingengabihe ya kisilamu yo yatangiriye ku mwaka wa 1 ubwo intumwa y’Imana Muhammad yimukaga iva i Maka yerekeza i Madina.

Iyi ngengabihe y’Abayisilamu ikoreshwa mu gihugu cya Saudi Arabia  gusa ariko mu bihugu bituwe n’abayisilamu benshi naho yifashishwa mu migenzo y’idini.

Umunsi wambere w’iyi ngengabihe y’abayisilamu ni uko umunsi wambere w’icyumweru ari ku cyumweru ( (Yawmul Ahad)  mu gihe ku yindi ngengabihe icyumweru gitangira ku wambere.

 

 

Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *