Kaminuza ya Gikirisitu yahawe amezi 3 kuba yishyuye ibirarane by’abakozi bayo

Kaminuza y’abakirisitu y’u Rwanda (CHUR) yahawe igihe ntarengwa na minisiteri y’uburezi cyo kuba yamaze kwishyura ibirarane by’abakozi bayo no kwishyura ubukode bw’amazu ikoreramo itabikora hagafatwa indi myanzuro.

Ibi Minisiteri y’uburezi ibimenyesheje iyi kaminuza nyuma yaho ikoreye isesengura ku bibazo byavugwaga muri iyi kaminuza byo kudahemba abakozi, kutabishyurira ubwiteganyirize n’ibindi byose bigomba umukozi, ibirarane mu kigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro n’ibindi.

Minisiteri y’uburezi ikaba isanga ibyo byose bishobra kugira ingaruka ku myigishirize n’imyigire muri iyi kaminuza bityo ikaba isaba ko bikemurwa mu maguru mashya.

Ibaruwa minisitiri w’ubuzima yandikiye Kaminuza ya Gikirisitu mu Rwanda

Mu minsi yashize twabagejejeho inkuru y’abakozi b’iyi kaminuza batangazaga ko babahemba amezi atatu mu mwaka bityo bakabura nuko babara ibirarane babarimo bongeyeho kutabishyurira ibindi byose bagombwa.

Iyi Kaminuza kandi bigaragra ko ifite ibirarane aho ikorera haba mu mujyi wa Kigali aho ifite icyicaro gikuru n’ahari ishami ryayo i Karongi.

Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *