Hinga Weze yatangiye kurwanya imirire mibi yifashishije ubuhinzi

Kuba ubuhinzi bwaratinze kwifashishwa mu kurwanya imirire mibi ni imwe mu mpamvu zituma hakiri umubare munini w’Abanyarwanda bagaragaraho iki kibazo nkuko byagaragajwe mu nama mpuzamahanga y’imirire iri kubera i Kigali kuva kuwa 26 kugeza kuwa 29 Kanama 2019.

Umushingwa uterwa inkunga n’Abanyamerika ukora mu bijyanye n’ubuhinzi HInga Weze uvuga ko bari mu mwaka wabo wa kabiri mu myaka itatu bihaye bifashisha ubuhinzi mu gukemura ikibazo cy’imirire mibi kigaragara ku bakiri bato.

Daniel Gies umuyobozi wa Hinga Weze avuga ko hari imibare y’ingo bihaye muri iki gihe ko bazaba bayifashije kuva mu bafite imirire mibi hifashishijwe ubuhinzi.
“ Mu myaka 3 twiyemeje kuzaba tugeze ku ngo 187,410 ubu turi mu mwaka wa kabiri dufite icyizere ko ingo twiyemeje tuzazigeraho dukurikije izo tumaze kugereho, gusa Hinga Weze ni umushinga w’imyaka itanu aho muri iyo myaka ho tuzagera ku ngo zirenga 700.000 tuzifasha kurwanya imirire mibi hifashishijwe ubuhinzi.”

Muri iyi gahunda ya Hinga Weze ijyanye no kurandura imirire mibi hashingiwe ku buhinzi hagenda hagaragazwa imibare izagirira akamaro mu bagejejweho iyi gahunda nkuko byemezwa na Nyirajyambere Jeanne Darc ushinzwe imirire muri Hinga Weze.

“ Mu bantu bose bazagerwaho n’iyi gahunda ikubiyemo kubigisha gutunganya indryo yuzuye ivuye mu byo bejeje, kubungabunga umusaruro wabo, kubona amafaranga avuye mu byo bahinze abafasha kugura ibyo badafite nk’ibikomoka ku matungo n’ibindi twizeye ko hari intambwe bazatera bava mu bagaragarwaho n’imirire mibi.”

Nyirajyambere ukuriye imirire muri Hinga Weze asobanura uko ubuhinzi buzafasha mu kurwanya imirire mibi

Hinga Weze isanzwe ifasha abaturage bo mu Turere 10 two mu Ntara z’Uburasirazuba, Amajyepfo n’intara y’Uburengerazuba kubona imbuto nziza, kubafasha gukora amaterasi mu misozi ihanamye, kubaka akarima k’urugo (akarima k’igikoni), kwigisha abaturage gutegura indryo yuzuye, kubaha ibishyimbo bikungahaye ku butare, kubafasha guhangana n’ihindagurika ry’ibihe, kubasobanurira ibihe by’ihinga n’igihingwa kijyanye nabyo n’ibindi.
Iyi nama y’imirire yategurwe n’ishyirahamwe ry’inzobere mu mirire muri Afurika ifatanyije n’inzobere zo mu Rwanda yagaragaje ko u Rwanda ruhagaze nabi mu mibare kuko abarangwaho n’imirire mibi bari ku ijanisha rya 38% mu gihe imibare fatizo yakwihanganirwa itagomba kurenga 20%.

Muri iyi nama byitezweko hazagaragazwa ubushakashatsi butandaukanye bwakozwe mu bihugu binyuranye bushobora kuzagenderwaho mu kurandura ikibazo cy’imirire mibi muri Afurika.

0
Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *