Kenya na Uganda basabwe kuba maso ku miti y’imyiganano myinshi iri kuhacuruzwa

Igihugu cya Kenya kirasabwa kuba maso ku miti y’indwara ziterwa nn’udukoko (antibiotic) kuko ubwoko bw’iyi miti y’imihimbano myinshi iri ku isoko ry’iki Gihugu nkuko  byemejwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (WHO).

Iri shami ry’umuryango w’abibumbye rivuga ko imiti y’imihimbano igenda yiyongera cyane  mu maguriro y’imiti muri Kenya ndetse ko n’iyi miti y’imihimbano ishobora kugaragra ku isoko ry’imiti rya Uganda.

Iyi miti iri kwiganwa cyane iboneka mu maguriro y’imiti hose mu Gihugu ni ivura indwara ziterwa n’udukoko.

Mu itangazo ryasohowe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye  rivuga ko iyo miti y’imihimbano ijya gusa neza nk’imiti mizima ifite ubuziranenge bikaba bifafungwa kimwe n’abayikoze bitwa  GlaxoSmithKline (GSK).

Iki kigo gikora imiti yujuje ubuziranenge GlaxoSmithKline cyahakanye  ko aricyo gikora imiti mizima n’indi itujuje ubuziranenge nkuko byagaragajwe n’isuzuma yakoreweho rikagaragaza ko hari bimwe mu bigize iyi miti bidakora (ingredients)

Imiti itujuje ubuziranenge ifite umubare uyiranga 786627  wabonye ku isoko mu bugenzuzi bwakozwe n’ishami ry’umuryango wabibumbye ryita ku buzima.

Bahise basaba abantu baba barakoresheje uyu muti kwihutira kujya gushaka ubufasha ku baganga b’inzobere bamegereye.

Abayobozi ba Kenya nabo bahise bihutira gusohora itangazo rishishikariza abaturage babo kuba maso mu kugura imiti bakurikije itangazo rya WHO.

Muri uyu mwaka wa 2019 Kenya ni kunshuro ya kabiri isabwe kuba maso ku byerekeranye n’ubwiyongere bw’imiti y’imihimbo kuko yihanangirijwe bwambere muri Werurwe.

Imiti y’imyiganano iri kwiyongera cyane ku isoko ry’ibihugu byo mu Burasirazuba bw’Afurika
Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *