DJ Bissoso birakekwa ko yashatse umugore wa kabiri i Burundi

DJ Bissoso umenyerewe mu kuvanga imiziki mu tubyiniro no mu birori bitandukanye hano mu Rwanda akaba n’umukozi wa Televiziyo y’Igihugu yakoze ubukwe n’undi mugore i Burundi bikekwako yashatse unugore wa kabiri nyuma yaho afite undi mu Rwanda babyaranye abana batatu.

Uyu mugabo umaze kwamamara mu Rwanda ubukwe bwe bwabaye mu ibanga kuri iki cyumweru bubera mu mujyi wa Bujumbura aho habaye imihango yo gusezerano mu idini (Nikahi) nundi mugore utari uwo basanganywe mu mujyi wa Kigali.

Nta makuru menshi yubu bukwe arajya hanze kuko bwabaye Ku munsi Bissoso yagereyeho i Burundi nyuma yuko yari yaraye mu mujyi wa Kigali.

Umwirondoro wuyu mugore bikekwako ari uwa kabiri  wasezeranye n’iki cyamamare nturamenyekana kuko imihango yabereye mu Musigiti gusa.

Hassan Sakubu (DJ Bissoso ) ni Umuyisilamu wemerewe gutunga abagore 2
DJ Bissoso yari asanzwe afite umugore n’Abana /photo Inyarwanda
Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *