Simba ya Kagere meddie isezerwe muri CCL itarenze umutaru, Rwatubyaye na Djihad nabo baratsindwa

Ikipe ya SC yo muri Tanzania ayari imaze kugaragaza ko iri mu nke zikomeye muri Afurika yatunguwe n’ikipe yo muri Mozambique União Desportiva do Songo (UD Songo)  banganya igitego kimwe kuri kimwe mu rugo i Dar es Salam mu mukino wo kwishyura wa Caf Champions League wasifuwe n’umunyarwanda Ishimwe Jena Claude.

Simba isezerewe n’igitego yinjirijwe mu rugo  nyuma yaho amakipe yombi yari yaguye miswi nta kipe irebye mu izamu ry’indi mu mukino ubanza wabereye muri MOzambique.

Iyi kipe ya Simba SC umwaka ushize yari yageze mu mikino ya kimwe cya kane kirangiza cy’amakipe yabaye iyambere iwabo muri Afurika (CCL) ibigwi yari yihariye yonyine mu bihugu bigize Afurika y’Uburasirazuba no hagati (CECAFA).

Uyu mwaka byari byitezwe ko ishobora kurenga aho yageze umwaka ushize nyuma yo gusezerera abakinnyi yabonaga bari kurwego rwo hasi abandi ibongerera amasezerano inagura abandi bakomeye kurushaho mu makipe atandukanye muri Afurika.

Ku munota wa 86 Simba SC yahawe Penaliti n’umusifuzi w’umunyarwnada Ishimwe Jeana Claude wasifuraga uyu mukino yinjizwa neza na Erasto Nyoni  Simba yishyura igitego yari yinjijwe kare n’iyi kipe.

Simba yakomeje gushaka igitego cy’intsinzi ariko nti byayihira kugera iminota 90 irangiye Umunyarwnada Ishimwe Jeana Claude yongeraho n’indi miota itatu ubsatirizi buyobowe na Kagere ntibwashobora gukura iyi kipe mu rwobo yarimo yinjiramo.

Simba SC kuva umwaka ushize yakwitabira iyi mikino nibwo yakwitwara nabi mu rugo kuko ubushize amakipe yose akomeye yayisuye I Daar Es Sala yarahatsindiwe harimo TP Mazembe, Al Ahly, V Club n’andi.

Umunyarwnada Kagere Medie wari witwaye neza muri iyi mikino umwaka ushize uyu mwaka basezerwe nta gitegeo atsinze mu mikino ibiri kuko ikipe ye ya Simba yatsinzemo igitego kimwe nacyo cyabonetse kuri penaliti.

Kagere araabaye kimwe n’abandi banyarwanda bakina mu mahanga

Usibye Kagere Medie urangije iki cyumweru nabi na Rwatubyaye Abdul ikipe ye yatsinzwe na Frseno mu cyiciro cya kabiri muri Amerika mu mukino uyu Munyarwanda yakinnye wose agahabwamo n’ikarita y’umuhondo.

Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *