Ne-Yo yatangiye gutumira abantu mu gitaramo cye kigiye kubera i Kigali

Umuhanzi w’Umunyamerika Shaffer Chimere Smith uzwi cyane nka Ne-Yo wamamaye cyane mu ndirimbo zitandukanye yatangiye gutumira abantu kuzitabira igitaramo cye giteganyijwe kubera mu mujy wa Kigali taliki ya 7 Nzeri 2019 gikurikiye igikorwa cyo kwita izina abana b’ingagi.

Uyu muhanzi uzaba uwambere utaramiye mu nzu nshya y’imikino n’imyidagaduro Kigali Arena nyuma y’igikorwa kizaba kimaze umunsi umwe cyo kwita izina abana b’ingagi kizaba kibaye.

Mu butumwa bw’amashusho bwashyizwe kuri konti ya #Visit Rwanda, Ne-yo yateruye aririmba indirimbo ye yise ‘Miss independent’ yakunzwe cyane mu minsi yashize maze agira ati “Mu meze neza! Nitwa Ne-Yo nzakorera igitaramo mu Rwanda ku nshuro yanjye ya mbere, kuwa 07 Nzeri. Muzaze twishimire hamwe mu gitaramo kizaba nyuma y’umuhango wo Kwita izina. Ni Ne-Yo; Amahoro n’umurukundo!”

Ne Yo azaza mu Rwanda mu gihe kimwe n’ibindi byamamare mu mupira w’amaguru ku Isi barimo Luis Van Gaal watoje ikipe y’igihugu y’Ubuholandi, Bayern Munchen, Manchetser United n’ayandi, Tony Adams  wabaye kapiteni wa Arsenal igihe kirekire n’abandi bazaba bitabiriye igikorwa cyo kwita izina giteganyjwe umunsi umwe mbere y’igitaramo kuwa 6 Nzeri 2019.

Iki gitaramo kizanarairimbwamo n’Umunyarwanda Meddy ibiciro byo kwinjira biteye mu bitya; mu myanya y’icyubahiro yisumbuyeho (VVIP Ticket) ni 50, 000 Frw. Mu myanya y’icyubahiro (VIP Ticket) ni 25,000 Frw. Mu myanya isanzwe (Ordinary Tickets) ni 10,000 Frw; ku munyeshuri (Students’ ticket) ni 3,000 Frw.

Uko igitaramo cy’amamazwa n’ibiciro byo kukinjiramo
Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *