Mu Rwanda hafunguwe urubuga rumwe rushakirwaho ibicuruzwa byose na serivisi

Kuri uyu wambere nibwo hafunguwe urubuga www.seek-uni.com ruzajya ruhuza abacuruzi b’ibicuruzwa byose biboneka ku isoko ry’u Rwanda, abahanga mu bintu bitandukanye n’abandi bose batanga serivisi zinyuranye n’abakiriya babo.

Uru rubuga ruje gukuraho gusiragira kw’abakiriya ahanini bamara umwanya bibaza aho bagurira icyo bashaka badasobanukiwe aho kiboneka n’abashaka abatekinisiye cyangwa abandi babaha serivisi bakeneye ariko batazi aho babakura cyangwa niba banaba mu Gihugu.

Agha Ahmed Hussein Shirazi ukuriye AA Uni Rwanda LTD yashyizeho uru rubuga avuga bazakorana n’ibigo bikorera mu Rwanda gusa cyangwa n’abantu ku giti cyabo ariko nabo bakorera mu Rwanda.

“ Ibi bizagabanya umwanya umuntu yataga yibaza aho yakura icyo akeneye, nkubu hari igihe ushaka umutekinisiye wo kugukorera ikintu cyangiritse mu rugo cyangwa ku kazi ukabura aho umukura kuko nta aderesi ze ugira ukabanza gusiragira arizo ushaka, cyangwa waba ushaka kugura ikintu ukazenguruka amaduka n’amasoko utazi ko kinahari, ubu uzajya ujya ku rubuga urebe abacuruzi bose bacuruza igicuruzwa ukeneye ubone n’umwirondoro wabo uvugishe uwo ushaka.”

Uru rubuga nti ruzajya rugurisha cyangwa ngo rutange serivisi ku muntu uzikenye rwo ni ukwereka umukiriya aho icyo ashaka nuwo ashaka yabisanga.

“ Abacuruzi n’abandi bafite ibyo bakora nibo bazajya bagaragara ku rubuga rwacu noneho umukiriya ahitemo uwo ashaka ko bakorana twe nta rundi ruhare tuzajya tubigiramo nti tuzajya tunamenya ko bahuye. Gufungura urubuga rwacu ni ubuntu ku muntu wese.”

“ Abacuruzi nibo basabwa kuza kwiyandikisha kuri uru rubaga rushya bahawe.”

Byitezwe ko uru rubuga rutangira gukora kuri uyu wambere taliki ya 19 Kamena 2019 rugatangira rukora mu rurimi rw’icyongereza ikinyarwanda n’izindi ndimi  bikazongerwamo nyuma.

Kuri uru rubuga nyuma yo kubonaho uwo ushaka ko akugurisha icyo ushaka cyangwa ngo aguhe serivisi ukeneye uzajya ubanaho nomero ye ya telefoni, imeli, aho akorera (google map), amasaha y’akazi n’ibindi byose bigufasha kumugeraho mu buryo bworoshye.

Uru rubaga rukaba rutangiranye n’ibigo birimo amahoteri n’amaresitora, ibigo bitegura ibiteramo by’imyidagaduro, ibigo bitegura inama, amazu yogosha, abatekinisiye mu bintu bitandukanye( Abakora amazi, amashanyarazi, ikoranabuhanga n’ibindi) amavuriro, abanyamategeko, abashoferi n’abamotari, abacuruzi b’ibikoresho by’ikoranabuhanga,abatanga serivisi zitandukanye n’abandi

AA Uni Rwanda isanzwe ikora ibijyanye n’ikoranabuhanga ikaba ari nayo yakwirakwije mu Rwanda utumashini dufasha abantu kubara imisoro (EBM) mu Rwanda.

Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *