RDC : Ebola yageze mu kandi gace gashya bigoye kujya kuyirwanyirizayo

Leta ya repubulika ya Kidemokarasi ya Congo ivuga ko hari undi muntu mushya wagaragaweho n’iki cyorezo mu gace kari kure cyane yahari hasanzwe hagaragara ubwandu bushya bw’iki cyorezo.

Minisiteri y’Ubuzima muri Congo ivuga ko uyu murwayi mushya wa Ebola yagaragye mu gace kitwa Pingu mu burasirazuba bwa Walikale aho ahanini muri iki gice hacungwa n’imitwe yitawaje intwaro irwanya leta ya Congo.

Kugera muri aka gace biragoye kuko hari ishyamba rinini riteye ubwoba hakaba ntanimihanda ihari igerayo.

Undi murwayi wa gatatu nawe yemejwe ko afite Ebola mu ntara ya Kivu y’amajyepfo ahantu handi hashya iki cyorezo cyagaragaye, iyi ndwara imaze guhitana abakabakaba ibihumbi 2 muri iki Gihugu kuva yakongera kuhagaragara muri Kanama 2018.

Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *