Amafoto : Rayon sport inaniwe kwikiranura na Al Hilal i Nyamirambo

Igitego kimwe kuri buri kipe cyabonetse mu gice cya mbere  nibyo byaranze umukino wahuzaga Rayon sport na Al Hilal imbere yimbaga y’abakunzi b’umupira w’amaguru kuri sitade ya Kigali I Nyamirambo mu mukino urangiye  banganya kimwe kuri kimwe .

Michael Sarpong yahagurukije abafana ba Rayon sport bari buzuye Stade ya Kigali i Nyamirambo, ku munota wa 22 w’umukino afungura amazamu ku ishoti rikomeye yatereye inyuma gato y’urubuga rw’amahina umuzamu wa Al Hilal ajya kuwugarurira mu nshundura.

Ku munota wa 26 w’umukino Al-Hilal Club yabonye igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Nazar Hamid Nassir ku mupira yari ahawe uturutse ibumoso, awurenza umunyezamu Kimenyi Yves nyuma y’uko abakinnyi b’inyuma ba Rayon Sports barimo Rugwiro Herve na Habimana Hussein bananiwe kuwumukuraho.

Uyu uino wari uryoheye ijisho wanitabiriwe na benshi warangiye ta yindi kipe yongeye kureba mu izamu ry’indi ibintu bensi bavuze ko ari amahirwe make kuri Ran sport ukuko itazoroherwa mu mukino wo kwishuyra muri Sudan.

Umukino wo kwishyura uetegerejwe kuwa 23 Kanama 2019 ukazabera muri Sudan aho ikipe izarokoka izakina n’izava hagati ya Enyimba yo muri Nigeria na Rahimo fc.

Rayon sport yakiniye cyane mu kibuga cyayo mu gice cya kabiri cy’umukino yakoze impinduka aho Iranzi Jean Claude wakinnye neza uyu munsi, yasimbuwe na Bizimana Yannick.

Abakinnyi babanza ku ruhande rwa Rayon Sports

Kimenyi Yves, Rutanga Eric, Rugwiro Herve, Nshimiyimana Imran,Ulimwengu Jules,Ciza Hussein, Iradukunda Eric,Michael Sarpong,Habimana Hussein,Iranzi Jean Claude,Mugheni Kakul Fabrice

Abakinnyi bitabajwe ku ruhande rwa Al-Hilal Club

Yonis Altayeb Hassan,Abuaagla Abdalla Mohamed Ahmed,Walaa Eldin Musa Yagoub Mohamed
Waleed Bkhet Hamid,Samawal Merghani Noureldin Elyas,Nazar Hamid Nassir,Hussein Ibrahim Ahmed Morsal
Faris Abdalla Mamoun,Nasr Eldin Ahmed,Abdel Latif Saeed Osman Ismael (c),Atahir El Tahir Babikir Mohamed

Sitade yari yuzuye abafana baje kureba umukino mpuzamahanga
Rayon sport yishimira igitego cya Sarpong
Al Hilal yabanje mu kibuga
Rayon sport yabanje mu kibuga
Kwirakwiza

One thought on “Amafoto : Rayon sport inaniwe kwikiranura na Al Hilal i Nyamirambo

  • August 11, 2019 at 5:22 pm
    Permalink

    abanga Rayon mube muretse kubyina na LLB mwarabyinye, Goal mwarabyiny UCM Alger mwarabyinye
    mubyumweru 2 dusigaje ikosa ryo kutamenyerana tuzarikosora. nibataza gutwara abo kohereza muri ya kipe ya FERWAFA Gitete.

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *