Amafoto : Umwitozo wo kurwanya no kwirinda EBOLA wakomereje i Burera

Kuri uyu wa 9 Kanama 2019 Minisiteri y’ubuzima ifatanyije n’Akarere ka Burera n’abandi bafatnya bikorwa bayo bakoze  Umwitozo ngiro  wo kurwanya no kwirinda EBOLA muri Aka Karere.

Ibi bitaro biherereye mu Karere ka Burera Umurenge wa Butaro Akagali ka Rusumo nibyo byabereyemo iyi myitozo ngiro

Uyu mwitozo ugamije gutegura no guha ubushobozi  bwo kwirindo no kuewanya icyorezo cya Ebola inzego zitandukanye muri aka Karere zirimo abakozi bo mu bitaro by’akarere n’izindi nzego.

Muri uyu mwitozo hagaragaramo ibikorwa bitandukanye birimo uburyo bwo kumenyekanisha ugaragayeho ibimenyetso bya virusi ya Ebola, uko bamutwara, uko bamuvura ndetse n’uko bamushyingura aramutse yitabye Imana. Abakozi babihuguriwe ni abi bitaro,inzego zumutekano n’abandi bose bafite aho bahuriye n’ubuzima mu Karere ka Burera

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’umuyobozi w’ibitaro bya Burera Dr. Mpunga Tharcisse  asaba abaturage kudaterwa ubwoba n’iki gikorwa bacyeka ko Ebola yaba yahageze no kwima amakuru y’ibihuha yaturuka kuri iki gikorwa avuga ko Ebola yaba yahageze.

Itangazo rihumuriza abaturage babona abari mu mwitozo

Akarere ka Burera kabereyemo iyi myitozo nyuma y’utundi turere two muntara y’Uburengerazuba duhana imbibe na DRC ivugwamo iki cyorezo kuva muri ntangiriro za Kanama 2018.

Imyitozo yo kwirinda no kurwanya Ebola ni kimwe mu bikorwa bikomeye leta y’u Rwanda yashyizemo imbaraga yirinda ko iki cyorezo cyagea mu Rwanda harimo n’ibindi bikorw nko gutunganya laboratwari ya pima ikanemeza iyi ndwara, gutegura aho abakekwaho iyi ndwara n’abayigaragaraho bakwakirirwa bakanavurirwa n’ibindi.

Beretswe uko umurwayi atwarwa
Abaganga n’abafite aho bahuriye n’inzego z’ubuzima bahuguwe kuri Ebola
Abagana beretswe uko bambara imyambaro yabugenewe
Abaganga barekwa ko iyo bavuye mu cyumba bvuriramo Ebola baterwa umuti wica udukoko

 

 

Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *