Gasabo : Akarere katsinzwe gacibwa akayabo mu rubunza rw’umuganga warangaranye umubyeyi agapfa

HBayarimana Juvenal  w‘imaka 46 y’amavuko nyuma yo gutsinda Akerere ka Gasabo gaherereyemo ibitaro bya Kibagabaga akemererwa miliyoni 20 z’indishyi y’akababaro avuga ko yishimye ko ubutabera bw’u Rwanda bukora neza ndetse ko ntawagakwiye kutabugirira icyizere niyo yaba arega Leta.

Uyu mugabo wapfushije umugore we Mukansanga Clodette nyuma yo kwibaruka umwana w’umukobwa abazwe ariko  agatinda guhabwa umwuka bigatuma amara igihe kirekire muri koma Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwemeje ko agombaguhabwa indishyi.

“ Mukubagwa no guterwa ikinya byatumye umuganga amurangarana ubwonko bubura umwuka (oxygen) burasinzira niyo makuru nari nahawe n’ibitaro bya CHUK.” Uyu mugabo avuga ko urugendo rwo kwita ku muntu uri muri koma rwahereye aho atongeye kumuva irihunde kugera avuyemo umwuka.

“Nahise ntangira kumwitaho kuko nti yavugaga  nti yihindukizaga byose ninjye wabimumenyeraga n’isuku ye, ubu buzima nabumazemo umwaka n’amezi 8 kuko yagiye muri koma taliki 17/07/2017 yitaba Imana kuwa 14/05/2019, iyo minsi yose ntawe namusimburanyeho nawe kuko nahabaga ijoro n’amanywa.”

Habyarimana yishimira ubutabera bwo mu Rwanda

Habyarimana avuga ko nyuma yo kubona ubwo burangare bw’umuganga yahise yitabaza inkiko abanza mu rwibanze rwa Gasabo aratsindwa ajuririra mu rwisumbuye ariho yatsindiye.

“Abantu banshiye intege bambwira ko nta tsinda Leta, bambwira ngo ntawe urega Akarere mu rukiko rw’Akarere ari n’umuturage wako ngo agatsinde. Ibi bigaragaje ko Igihugu cyacu gifite ubutabera busesuye.”

Urukiko rwategetseko umuganga warangaranye umugore wa Habyarimana acibwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500 ndetse runategeka Akarere ka Gasabo guha Habyarimana Miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda nk’indishyi z’Akababaro zaho ibitaro biherereye.

Habyarimana usigiwe abana batandatu nuwo bari barashakanye avuga ko nubwo amafaranga atasimbura uwapfuye ariko azamufasha gusana ibyangiritse.

“ Ikingenzi ntabwo ari ziliya miliyoni zisohotse kuko ntakigura umuntu kuko niyo umugore wanjye agumaho tukaguma mu buzima twari twibaniyemo byari kunshimisha kurenza aya mafaranga, gusa kubera kumumaraho igihe hari ibyangiritse aya mafaranga zamfasha gusubiza mu buryo.”

Ibitaro bya Kibagabaga nibyo bishinjwa kurangarana umubyeyi
Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *