Kenya : Abana batangira kuboneza urubyaro guhera ku myaka 10 y’amavuko

Bamwe mu babyeyi bo muri Kenya batangiye gushyira abana babo muri gahunda zo kuboneza urubyaro bakiri ku myaka 10 y’amavuko mu rwego rwo kubarinda gutwita inda zititeguwe zikabakura mu mashuri bakiri bato.

Muri iki Gihugu imibare igaragaza ko nibura umwe mu bakobwa batanu bari hagati y’imyaka 15 na 19 aba atwite cyangwa yarabyaye.

Mu cyaro cya Kwale cyo muri iki Gihugu cyo muri Afurika y’Uburasirazuba niho habarurwa abakobwa benshi bakiri bato bataye amashuri kubera gutwita no kubyara.

Umwe mu baganga utanga sirivizi zo kuboneza urubyaro yabwiye itangazamakuru ko nibura abagana ku ivuriro akoreraho baje muri gahunda yo kuboneza urubyaro babarirwa ku 10% ari abari munsi y’imyaka 14 y’amavuko.

Uyu muganga akomeza avuga ko usibye kuba aba bana baboneza urubyaro bakiri bato ibyo kwirinda agakoko gatera Sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ntacyo biba bibabwiye nkuko gutwita bibatera ubwoba

Igitekerezo cyo gutangiza gahunda y’amasomo ku mibonano mpuzabitsina mu mashuri cyanenzwe n’abatari bake muri iki Gihugu ndetse kinacibwa intege cyane n’abanyamadini bacyamaganiye kure.

Mu Rwanda bihagaze bite

Mu Rwanda naho ikibazo cy’abana baterwa inda bakiri bato gihangayikishije umuryango mugari nubwo ingamba zo kubikumira zifatwa buri munsi harimo no korohereza abana kubona serivisi zo kuboneza urubyaro nubwo hari abavuga ko bikigoranye ku ruhande rw’abatanga izi serivisi babanza gusaba abana kuzana n’ababyeyi babo ngo babone kkubaha izi serivisi.

Ku byerekeranye no gutanga udukingirizo mu bigo by’amashuri nabyo byamaganiwe kure na bamwe ndetse n’Anayamadini nabo babitera utwatsi.

Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *