Rubavu: Abambuka bakoreshejwe n’abakomeye bagiye i Goma bamenye ko noneho ubu n’imbeba zitabyemerewe -Col Muhizi

Umuyobozi w’ingabo mu Karere ka Rubavu ho mu Ntara y’Uburengereza zuba yihanangirije abaturage b’aka Karere bambukira ahatemwe no mu masaha atemewe bajya i Goma ababwira ko bakwiye kubyirinda kuko ubu hariyo icyorezo kirusha Sida ubukana kikanaburusha imbunda zikomeye ndetseko ubu bafite amabwiriza ko nta wemerewe guca ahatemwe usibye n’umuntu ko n’imbeba zitemerewe.

Ibi uyu muyobozi w’Ingabo mu Karere ka Rubavu Coloneli Muhizi Pascal yabibwiye abaturage kuri uyu wa kabiri mu biganiro ubuyobozi bw’Akarere bwagiranaga  n’abaturage bubakangurira gukomeza kwirinda icyorezo cya Ebola kiri mu baturanyi ba RDC mu mujyi wa Goma.

“Turababuza kujyayo kubera ko hariyo indwara y’icyorezo, indwara kirimbuzi iruta Sida, indwara irusha imbunda zikomeye zose mubyumve muri ubwo buryo.” Uyu muyobozi akomeza yihanangiriza abajyayo mu buryo butemewe.

“ Uzibeshya rero akajyayo  ninjoro kwakundi mucoracora, hari ababikora kandi bagakoreshwa n’abantu bakomeye inzego z’umutekano twamaze guhabwa amabwiriza yuko  nta n’imbeba ikwiye gutambuka ahangaha usibye n’inka  cyangwa se ihene umuntu we ni urundi rwego, ushobora kwibeshya ukahanyura ariko ushobora no gufatwa.”

Ibi kandi byo gusaba abaturage ba Rubavu kuba bitonze muri iyi minsi bagakurikiza amabwiriza mu kwambuka bajya i Goma byashimangiwe n’umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert.

“ Ebola igomba kurindwa n’umwana, umugore umugabo twese tugafatanya twirinda ko iki cyorezo cyakwinjira hano iwacu, ushobora gushaka guharanira gukorera ibihumbi 2000 ariko ukiyica ugatesha ubuzima umuryango wawe cyangwa natwe twese ukaduhungabanya tukabura ubuzima bwacu, singombwa kujyayo udafite ikintu gifatika.”

Mu mujyi wa Goma hamaze kugaragara abantu bane banduye icyorezo cya Ebola bintu byateye impungenge inzego z’ubuyobozi mu Rwanda zigasaba abaturage ba Rubavu n’abandi bose bajyayo baturutse mu Rwanda kwigengesera ighe bagiyeyo kandi bakajyayo bafite impamvu zifatika kandi bagaca mu nzira zemewe n’amategeko kugirango babnze barebwe uko ubizma bwabo buhagaze.

Iyo uciye ku mupaka ubanza gupimwa umuriro ukanakaraba intoki mu kwirinda kwinjiza Ebola

Ba minisitiri b’ubuzima b’u Rwanda na Kongo kuri uyu wa kabiri bemeje ubufatanye bw’ibihugu byombi mu kurwanya Ebola ariko hatabangamiwe urujya n’uruza rw’ubucuruzi n’imibereho y’abantu ku mipaka.

Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *