Abagize Isooko bagiye kwibuka Abanyamulenge biciwe i Gatumba mu Burundi ku nshuro ya 15

Umuryango Isooko ugizwe n’abanyeshuri b’Amakaminuza atadukanye n’abayarangijemo niwo uri gutegura iki gikorwa cyo kwibuka Abanyamuenge 166 baguye mu nkambi ya Gatumba mu Burundi bishwe urwagashinyaguro mu mwaka w’i 2004.

Iki gikowa cyo kwibuka izi nzirakarengane ku nshuro ya 15 gitegerejwe kuwa 13 Kanama 2019 kikazabera muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Remera kizaba gifite insanganyamatsiko igira iti : “ Tuzakomeza guharanira ko  abantu 166 baguye muri ubwo bwicanyi babona ubutabera.”

Hari mu ijoro ryo ku wa 12 Kanama 2004, ubwo impunzi z’Abanyamulenge bari barahungiye mu Nkambi ya Gatumba mu Burundi baturutse Uvira mu gihugu cya Congo Kinshasa bagabwagaho igitero bakicwa urwagashinyaguro.

Abarokotse ubwo bwicanyi n’abandi benshi bababajwe nabwo nti bahwemye gusabira ubutabera izi nzirakarengane basaba ko abagize uruhare muri ubu bwicanyi baburanishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwo mu Buholandi

Isooko Association ni ku nshuro ya kabiri igiye gutegura ibikorwa byo kwibuka aba banyamulenge kuko yabitangiye umwaka ushize.

Uyu muryango washinzwe nyuma y’umwaka umwe gusa harangiye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ushiznzwe n’banyeshuri bigaga mu cyari kaminuza nkuru y’u Rwanda i Butare mu rwego rwo guteza imbere umuco, imibereho myiza y’abanyeshuri no kongera imikoranire n’umuryango Nyarwanda. Uyu muryango kandi ukaba ufitanye imikoranire n’indi miryango y’abanyeshuri bo muri kaminuza irimo AERG n’indi.

Mu butumire uyu muryango wahawe ibigo bitandukanye n’inzego bwite za Leta ubasaba kuzitabira iki gikorwa no gushishikariza bandi kuzitabira kuko mu guharanira ko izi nzirakarengane zibona ubutabera.

Kuva 2004 Abiciwe mu Gaumba bahora bibukwa nubwo ababibuka binubira ko nta butabera babona
Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *