Ubwongereza : Umugabo wasiramuwe atabishaka yahawe akayabo k’indishyi z’akababaro

Umugabo wasiramuwe  mu makosa y’abaganga mu gihe yari agiye ku bitaro kwisuzumisha bisanzwe uruhago yishyuwe indishyi y’akababaro ingana n’amapawundi akoreshwa n’abongereza 20,000 akabakaba miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda.

Terry Brazier yarazi ko agiye guterwa umuti uha ubushobozi uruhago igihe yajyaga  ku bitaro bya Leicester Royal Infirmary mu icyi ry’umwaka ushize wa 2018.

Ariko habayeho amakosa nyuma y’aho Brazier abwirwa n’ibitaro ngo : ”Utubabarire , twagusiramuye.”

Ibitaro byavuze ko bisabye imbabazi cyane kandi by’ukuri. Uyo mugabo w’imyaka 70 yavuze ko bamaze kubikora yategereje amasaha abiri mbere yuko bamumenyeshe iyo nkuru.

Nyuma yo kubibwirwa yagize ati : ” Oh niko mwabigenje?”

Akomeza agira ati : ”Nari kongeraho iki ? nahise ngwa mu kantu  ariko sinashoboraga kwemera ibyo bintu barimo bambwira.»

Iryo kosa rwari kwirindwa nti ribeho kuko uburyo bwo kuryirinda bwari buhari

Ni rimwe mu makosa umunani akomeye yakozwe n’ibitaro bya Leicester mu mwaka w’i 2018.

Uwo musaza ufite abuzukuru 2 yavuze ko yafashe ingingo zo gusaba ko hubahirizwa amategeko nyuma y’aho ibitaro bya Leicester byemereye ko byamusiramuye bitabanje kubimumenyesha.

Brazier wo muri mu mujyi wa Hinckley yagize ati : ” Hari ababifashe nk’imikino ariko hari ingaruka y’ibi byose. » yongeraho ko «Byari gushobora kuba bibi kurushaho mu gihe uwasiramuwe atabibwiwe  byari kumugiraho ingaruka bitewe n’icyo gice cy’umubiri bakase. Ibi ntibyari gushobora kubaho, kandi rwose singombwa ko byakongera kubaho  ukundi. Ujya mu bitaro wizeye abantu baho, ntiwizera ko amakosa yabaho, na cyane cyane ayasa n’aya.”

Andrew Furlong, umuyobozi w’ubuvuzi muri kaminuza y’ubuvuzi ya Leicester yagize ati:” Turakurikiranira hafi cyane ibintu bimeze bitya, kandi twakoze iperereza rikomeye tugamije  ko ibyabaye bitubera isomo kandi, dushobora kuzabyirinda nti bizongere kubaho.”

Akomeza agira ati: ”Mugihe amafaranga adashobora gusimbura amakosa yakozwe, twizera ko aya mafaranga yishyuwe ari indishyi y’akababaro”.

Terry Brazier wahawe akayabo nyuma yo gusiramurwa atabibwiwe
Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *