Kimenyi Yves yishongoye kuri APR FC ashaka kwigarurira imitima y’Abarayon binengwa na bamwe

Umuzamu w’ikpie ya Rayon sport akaba n’umuzamu w’ikpe y’Igihugu Amavubi yatatse Rayon sport avuga ko mu yandi makipe yose yakiniye nta n’imwe yigeze imufasha kumenyakana nka Rayon sport anasaba abafana ba Rayon sport kujya bamwita umurayon w’Uwukuri.

Uyu musore wamaze igihe kinini mu ikipe ya APR FC yatangaje amagambo yababaje abafana bandi makipe yakiniye agaragaza ko kuba ubu ari muri Rayon sport atari impanuka kuko yahoze abyifuza kuva mbere.

« Mbere yuko nsinya amasezerano muri APR FC umwaka ushize nari nabanje kuvugana na perezida wa Rayon sport na Prosper kandi nanye nifuzaga kuba naza muri Rayon sport,  kugeza iyi saha ndashimira Imana kuba nyirimo neza, nageze mu babyeyi nageze muri bakuru banjye » uyu mukinnyi mu ijambo yagezaga ku bayobozi ba Rayon sport n’abakunzi bayo yakomeje ababwira itandukaniro yasanze muri  iyi kipe y’ubururu n’umweru.

« Imyaka yose narimaze nkina ntahantu nacaga ngo bapfe kumenya,  byavugwaga mu kibuga gusa  ariko ubu noneho  ndi kujya mu isoko bakamenya. »

Kimenyi Yves umwe mu bakinnyi bari bamaze igihe muri APR fc ariko nawe akaza kugaragara ku rutonde rw’abakinnyi 16 birukanwe n’iyi kipe  y’umukara n’umweru yishimira kuba ari muri Rayon sport.

« Umuryango wa Rayon sport si ubwambere narinkwinjiyemo kuko nawuvukiyemo …., ndishimye cyanke nkuko byavuzwe ndi umu rayon w’ukuri. »

Ibi byatangajwe n’uyu mukinnyi nti byashimishije benshi mu bafana ba APR Fc ku mbuga nkoranyambaga kuko bamusabye kuba umunyamwuga mu magambo ibindi akazabigaragaza mu kibuga.

Bimwe mu bitekerezo by’Abafana ba APR FC ku mbuga nkoranyambaga

Ubu nibwo butumwa bwambere bwatambukijwe n’umufana wa APR fc bukurikirwa n’abandi benshi

 

 

Kwirakwiza

One thought on “Kimenyi Yves yishongoye kuri APR FC ashaka kwigarurira imitima y’Abarayon binengwa na bamwe

  • August 4, 2019 at 8:03 pm
    Permalink

    Ark Njye Numva Nta Nka Yaciye Amabere. Kko Kuvugisha Ukuri Ntibyicumutumirano. Muri Rayon Sport Abakinnyi Bafite Uburenganzira Bwo Kuvuga No Kugaragaza Amarangamutima Bitandukanye No Muri Aper Yakiniraga Kko Babafata Nkabanyeshuli Biga Mugipadiri.
    Naho Kuvuga Ko Yamenyekaniye Muri Rayon Ntiyabeshye. Ahubwo Nakore Cyane Rayon Imumenyekanishe No Mumahanga Bumirwe Ibyo Atarikubonera Ahandi Hose Azabibonera Muri Gikundiro. Nkabagenzibe. Aha Twavuga Nka Mukunzi Yanick, Rwatubyaye Aboudul , Muhire Kevin
    Ndetse Nabandi Ntaondoye. Naho Ibyo Kumwikoma Byo Ntibyabura Kko Iyo Ukanze Aharikibyimba Umuntu Arababara Ark Iyo Ntagihari Ntacyo Yumva.

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *