Abanyarwanda 2 bahembwe na  Mastercard Foundation mu marushanwa yaberaga i Kigali

Amarushanwa y’iminsi 2 ku mishinga y’urubyiruko rwiga mu makaminuza ruturutse amahanga yose  yaberaga i Kigali mu nama ya Baobab yarangiye  imishinga 15 ariyo ihembwe harimo n’umushinga uhuriweho n’Abanyarwanda babiri basanzwe biga muri kaminuza yo muri Ghana.

Iradukunda Nadine na Nirere Marie Aime bagaragaje umushinga wo gufasha abana barererwa mu bigo by’imfubyi kubona indryo yuzuye biciye mu guhinga imbuto n’imboga nibo banyarwanda rukumbi batsindiye ibihembo by’aya marushanwa ya resolution social venture challenge aterwa inkunga na  mastercard foundation yari amaze iminsi abera i Kigali kuva kuwa 2 kugeza kuwa 3 Kanama 2019 ari nabwo hatangwaga ibihembo ku bagaragaje imishinga ikemura ibibazo by’umuryango mugari yahize indi.

Aba bakobwa bari batangarije rwandanziza.rw mbere yuko ibi bihembo bitangwa ko bafite icyizere cyo kuzabonera inkunga umushinga wabo kuko ufite umwihariko wo gufasha abababaye benshi kandi bakiri bato.

Abanyarwandakazi 2 bari guhatanira ibihembo bya Mastercard foundation bizeye guhigika indi mishinga y’ibihugu 16 bahanganye

“ Twifitiye icyizere kuko umushinga wacu urihariye ni uwo gufasha abababaye benshi, ikindi ubuhinzi bw’ibihumyo ntabwo burakwira henshi mu Rwanda nabyo ni bimwe mu bizatuma umushinga wacu ufashwa kugirango dukomeze gukwirakwiza ubuhinzi bwabyo.”

Minisitiri w’Urubyiruko yegejeje ijambo ku rubyiiruko rwari muri iyi nama

Mu mishinga 15 yahembwe yiganjemo iy’Abagande kuko bahembewe imishinga 3 yose ifitanye isano n’ubuhinzi, ikindi gihugu cyahembwe cyane ni  Kenya yahembwe 2, Ghana 2 abandi barimo u Rwanda, Malawi, Lebanon, Zimbabwe n’abandi bahembwe 1.

Aya marushanwa yatangiranye n’imishinga 125 ku ikubitiro ariko nyuma y’ijonjora hasigaramo 31 ariyo banyirayo baje kuyigaragaza mu byiciro 2 bya nyuma i Kigali.

Aba banyarwanda babiri bahembwe umushinga wabo wari ufite agaciro k’i 2675 by’Amadolari akabakaba miliyoni 2.5 z’amafaranga y’u Rwanda kugirango utangire gushyirwa mu bikorwa.

 Abagaragaje imishinga yatsinze bose

Social Venture Amazina y’abatsinze Ibihugu bakomokamo  
AgriSan Amanuel Eshete & Edith Naisubi Uganda
Api-Smart ElikplimAvor&RansfordAniagyei Ghana
BOTTLE FURNITURE MsouobuGuewouShester Landry Cameroon
DeepEye Initiative Esau Mhandu& Ronald Tumuhairwe Zimbabwe
Duafe ErmyntrudeAdjei& Matilda Koa Ghana
EduPass Eslam Abo Alhawa, Mahmoud Kanso, &Nour Al-Bidewe Lebanon
GenFarm Financial Enterprise Allan Busuulwa& Arnold Katende Uganda
GuértéRéwmi Company FatouSambe& Naima Farah Senegal
Healthy_Us Marie AiméeNirere& Nadine Iradukunda Rwanda
HERFuture HaddijatouTouray, IsatouJallow, & Sally Dibba Gambia
JP- Jumping Protein EsnathDivasoni Zimbabwe
Linda Grace NkathaKiruja, Martine Irakoze, & Prudence AkothHainga Kenya
MUSHECO Farm JirehMwamukonda&YamikaniNg’ona Malawi
Pura Vida Grace Aguti& Peter Onyango Uganda
Soma Mathew Bushuru, Moses Kirathe, &ShininaMuthiora Kenya
Iradukunda Nadine na Nirere Marie Aime umushinga wabo ni umwe muri 15 izafashwa gushyirwa mu bikorwa
Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *