Rwandair yahagaritse ingendo zayo Kinshasa bikavugwa ko ari ukubera Ebola ibivugaho iki

Kuva ku munsi wejo ikigo cy’u Rwanda gitwara abantu n’ibintu gikoresheje inzira y’ikirere Rwandair cyahagaritse ingendo zacyo zerecyeza mu mujyi wa  Kinshasa muri Repbulika ya Kidemokarasi ya Congo benshi bakeka ko byatewe n’icyorezo cya Ebola kiri guca ibintu muri iki Gihugu.

Kuri iki cyumweru Rwandair nibwo yahumurije abantu ivuga ko ihagarikwa ry’ingendo zayo muri DRC ntaho zihuriye na Ebola kuo byatewe n’ibibazo bya tekiniki muri iki Kigo.

Ibi kandi byo guhagarika ingendo zijya i Kinshasa nti byakozwe na Rwandair kuri uyu wa gatandatu kuko n’ikigo cy’Abanyakenya gikora ingendo zo mu kirere Kenya Airways nacyo cyari cyazihagaritse bituma abantu benshi bibaza kuri uko guhurirana.

Nubwo Rwandair yahakanye ibyavugwa Kenya Airways yo ntakintu iratangaza ku by’ingendo zayo za Kinshasa zahagaze.

Ubtumwa bwa Rwandair buvuga ko atari Ebola yahagaritse ingendo zayo i Kinshasa

Kuwa gatanu nibwo ibibazo bya Ebola byavuzwe cyane mu Rwanda ubwo havugwaga ko n’u Rwanda rwafunze umupaka warwo uruhuza na DRC uciye i Goma ariko bikaza guhakanwa n’ubuyobozi bw’Igihugu bikagaragra ko urujya n’uruza rukomeje.

NUbwo Ebola imaze umwaka ku butaka bwa DRC ariko ntiragaragara mu murwa mukuru w’iki Gihugu Kinshasa, igaragra i Turi no mu mujyi wa Goma.

Rwandair yatangiye ingendo zigana i Kinsha taliki ya 17 Mata 2019 ziyongeraga ku zindi nyinshi yari imaze igihe ikora ku migabane itandukanye y’Isi.

Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *