Medie Kagere yavuze uburyo Milutin Mico wari umutoza w’Amavubi yamuririye amafaraga menshi

Rutahizamu w’ikipe y’Igihugu Amavubi Kagere Medie avuga ko akayabu k’amafaranga akabakaba miliyoni 100 yaguzwe n’ikipe ya Es Zarzis yo muri Tunisia muri 2012 nta n’urupfusha yigeze aryaho ahubwo ko yose yariwe na Milutin Sredojević ku maherere nyuma yuko ariwe  wahawe aya mafaranga nk’uwari umujyanama we.

Uyu mukinnyi mu kiganiro kirambuye cy’ubuzima bwe yahaye TV 10 avuga ko uyu mutoza usibye aya amafaranga yamuriye yamubujije amahirwe menshi  arimo ayo gukina muri Afurika yepfo no mu ikipe ya Young Africans yo muri Tanzania muri uwo mwaka.

“ Byari byarangiye ngiye gusinya muri Young yo muri Tanzania ahita ampamamagara ambwira ko byarangiye agiye kunjyana muri Bidvest Wits ko ndeka gusinyira Young, naramwumviye kuko nashakaga amafaranga menshi.” Kagere Medie akomeza avuga ko icyatumye adakina muri Afurika ari abamujyanyeyo batari beza.

“ Nageze muri Bidvest gukora igerageza mpurirayo n’abandi ba rutahizamu bahita banyohereza mu yindi kipe maze umutoza Mico n’abandi bari bampagarariye baka amafaranga menshi nanjye naka andi bambwira ko batanyishura ngo banishyure abampagarariye amafaranga menshi byanga bityo.”

Nyuma yuko ibyo gukina muri Afurik ayepf byanze Kagere yahise ajyanwa muri Tunisa na Mico birangira ariwe uriye amafaranga yose yaguzwe.

“ Mico yanjyanye muri Tunisa twumvikana ko bangura ibihumbi 100 by’amadolari ndayemera ariko banzanira impapuro zo gusinya ntayo bazanye,  nanze kuzisinya Mico aranyinginga ngo tubizere bazayaduha, nyuma yaho nashatse kurega ikipe ariko Mico ntashake kubimfashamo namenye ko ariwe wayahawe n’ikipe iranyihorera mpita nyivamo ndataha ngaruka i Kigali muri Police FC.”

Nyuma yo kuva muri iyi kipe yambuwe Kagere yahise ahura n’ibihe bibi mu mupira w’amaguru kuko yagarutse muri Police fc ayikinira amezi 3 gusa ahita ayivammo yerekeza muri Rayon sport aho yavuye nta gitego na kimwe ayitsindiye nyuma ahita yerekeza ku mugabane w’Uburayi naho nti byamuhira agaruka mui Kenya aho yongeye kugira ibihe byiza akanagurwa na Simba SC ari nayo akinira magingo aya.

Umutoza Milutin uzwi cyane nka Mico ukomka muri Srba bivugwa ko yambuye Medie Kafere yatoj u Rwanda kuva muri 2011 kugeza muri 2013 ubwo yirukanwaga agahita ahabwa akazi ko gutozwa ikipe y’Igihugu y’Ubugande.

Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *