Abanyarwandakazi 2 bari guhatanira ibihembo bya Mastercard foundation bizeye guhigika indi mishinga y’ibihugu 16 bahanganye

Abanayarwandakazi babiri bafite umushinga wo gufasha ibigo birera abana bimfubyi kubona indryo yuzuye ni bamwe mu bari guhatanira ibihembo bya resolution social venture challenge aterwa inkunga na  master card foundation  mu marushanwa ari kubera i Kigali yitabiriwe n’ibihugu birenga 30.

Iradukunda Nadine na Nirere Marie Aime bavuga ko bizeye ko umushinga wabo uzaterwa inkunga kuko wihariye ugereranyije n’indi mishanga igaragazwa na bagenzi babo.

“ Twifitiye icyizere kuko umushinga wacu urihariye ni uwo gufasha abababaye benshi, ikindi ubuhinzi bw’ibihumyo ntabwo burakwira henshi mu Rwanda nabyo ni bimwe mu bizatuma umushinga wacu ufashwa kugirango dukomeze gukwirakwiza ubuhinzi bwabyo.”  Iradukunda Nadine wiga Engineering na Nirere Marie Aime wiga ibijyanye n’ubukungu muri kaminuza ya Ashesi muri Ghana bakomeza bagira bati :

“ Twasuye Ibigo birera abana bimfubyi dusanga barya indryo zimwe ni umuceli, akawunga n’ibishyimbo kandi baba bakeneye izindi ndryo kugirango basimburanye bigire indyo yuzuye umubiri ukeneye, ikindi twasanze baba bafite ubutaka bushobora guhingwaho ibyabatunga , twe nibyo dushaka gukora muri iyo mirima tugahngaho imbuto ,ibihumyo, imboga n’ibindi byabafasha gutunganya indryo yuzuye y’ababa mu bigo by’imfubyi.”

Uyu mshinga wo gufasha kubona indryo yuzuye mu bigo by’imfubyi watekerejwe n’aba bakobwa babiri ukeneye ibihumbi 2675 by’Amadolari akabakaba miliyoni 2.5 z’amafaranga y’u Rwanda ngo ushyirwe mu bikorwa ri nayo mpamvu bawushyize mu mishinga ihatana muri mstarecard foundation scholars ngo barebe ko bahabwa ayo mafaranga bawutangire.

Iradukunda Nadine na Nirere Marie Aime basobanua umushinga wabo

Aya marushanwa ya resolution social venture challenge yitabrwa n’abanyeshuri ba Master card  foundation scholars ari kubera mu Rwanda ku nshuro ya kabiri ahuje urubyiruko rwo mu makaminuza atandukanye ku Isi rwitabiriye inama ya Baobab Summit iri kubera i Kigali.

Aya marushanwa  “resolution social venture challenge » agamije gushishikariza urubyiruko gutekereza imshinga yakemura ibibazo by’umuryango mugari yatangiranye n’imishinga 125 yarushanwaga  ku ikubitiro kuri ubu hakaba hasigayemo 31 yahize indi ariyo iri guhatanira ibihembo byanyuma i Kigali aho harimo ibihgu bya , Malawi, Gambia, Kenya, Zambia. Afurika y’epfo, Ghana, Uganda, Lebanon, Senegal, Burkina Faso, Zimbabwe, Cameroon, Nigeria na Somaliland.

Abitabiriye aya marushanwa bavuye mu bihugu bitandukanye bashishakajwe no gusobanura imishinga yabo

Mu yindi mishinga irimo yatangariwe na benshi ni umunye Cameroon ugaragaza intebe zikozwe mu macupa ya pulasitiki, Abagandekazi bakora amakaye yakwifashishwa n’abamikoro make mu mashuri,abanya Zimbabwe bongerera imyunungugu na vitamin ibinyabijumba n’indi.

Biteganyijwe ko aya marushanwa asozwa kuri uyu wa gatandatu hamenyekanye imishinga yahize indi akaba ariyo izaterwa inkunga yo gushyirwa mu bikorwa ikazanakomeza gukurikiranwa na Mastercard Foundation itera inkunga iki gikorwa.

Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *