Bulldog umuraperi rukumbi uzaririmbana na Diamond mu gitaramo cya nyuma cy’Iwacu muzika Festival

Bull Dog niwe muraperi wenyine uzagaragara mu gitaramo cyanyuma gisoza ibitaramo bine by’iserukiramuco byiswe iwacu musika Festival bizasozwa taliki ya 17 Kanama 2019 kikazitabirwa n’icyamamare Diamond Platnumz cyo muri Tanzania.

Iki gitaramo gitegerejwe n’abanyarwanda benshi usibye Diamond na Nsengiyumva François uzwi nk’Igisupusupu bamenyekanye mbere hari n’abandi bahanzi 10 b’Abanyarwanda bagiye ahagaragara bazakigaragaramo ariko batiganjemo abaraperi.

Bull Dogg umuraperi rukumbi uzagaragara mu gitaramo gikuru cya iwacu muzika Festival

Usibye Bull Dogg wenyine niwe muraperi uzakigaragaramo nyuma yo kuba yaranagaragaye mu gitamo cya Huye mu byabereye mu ntara 4 z’u Rwanda. Abandi ba raperi nka Jay polly, Riderman na AMA G the Black bagaragaye mu bitaramo byo mu ntara kuri iki cyanyuma nyamukuru bashyizwe ku ruhande.

Abahanzi b’Abanyarwanda nk’ Intore Masamba, Bull Dogg, Safi Madiba, Bruce Melody, Queen Cha, Igisupusupu, Sintex, Bushari, Marina, Amalon na Sintex nibo baziyongera kuri diamond Platnumz mu gushimisha abazitabira igitaramo.

Nyuma y’ibitaramo bya PGGSS ibi ni ibindi bitaramo binini byongeye kubera mu Rwanda bigaragaza ko injyana ya Hip Hop mu Rwanda  itagikunzwe nka mbere y’uko ibi bitaramo bitangira gutegurwa.

Diamonda niwe uzaba ari umushitsi mukuru mu gitaramo iwacu muzika Festival
Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *